November 24, 2020
Hanze

Amerika:Abaganga bavumbuye uburyo bwatuma coronavirus idahitana abantu benshi

Abaganga bamaze igihe bahanganye n’icyorezo cya coronavirus muri Amerika bemeza ko ibyo bazi uyu munsi, iyo babimenye mu ikubitiro bashoboraga gukiza umubare w’abantu benshi mu barenga 54,000 iyi ndwara imaze guhitana mu gihugu.

Kimwe mu bikomeye abo baganga bamaze kwiga ni uburyo bwo korohereza umurwayi kubona umwuka uhagije mu bihaha hatarinze gukoreshwa ibyuma.

Ubushakashatsi bakoze bwerekanye ko kuryamisha uwafashwe na coronavirus yubitse inda byongera imbaraga z’ibihaha kubona umwuka ukenewe mu guhumeka. Bityo, kubera ko iyo ndwara yicisha kuziba ibihaha, amahirwe yo kubaho akiyongera.

Ubwo bushakashatsi kandi bwagaragaje ko ahakunze kugaragara ubuke bw’ibikoresho mu mavuriro, ubu buryo bushobora gutanga inyunganizi ku byuma byifashishwa mu guhumeka.

N’ubwo bishobora kumvikana nk’ikintu cyoroshye, abaganga bavuga ko iyo biza kumenyakana mbere hagateganywa uburyo bizajya bikorwa hirya no hino mu mavuriro, hashoboraga kurokoka abantu benshi.

Kugeza ubu muri Leta zunze ubumwe za Amerika abamaze kwandura coronavirus basaga miliyoni.Muri bo abasaga ibihumbi  57 bamaze kwitaba Imana naho abasaga ibihumbi 138 bamaze gukira.

Related posts

USA: Perezida Trump yajyanwe mu bitaro igitaraganya

Chief Editor

Koreya ya Ruguru yarashe mu nyanja ibisasu bibiri bya karahabutaka

Chief Editor

Burundi:Abarundi baba hanze y’igihugu ntabwo bazitabira amatora y’umukuru w’igihugu

Chief Editor

Leave a Comment