November 28, 2020
slider Ubuhinzi

Gatsibo:Umurima shuri wafashije Abahinzi b’urutoki kuva ku gitoki cy’ibiro 20 bagera ku cy’ibiro 85

Abahinzi b’urutoki bo mu karere ka Gatsibo by’umwihariko umurenge wa Remera,bemeza ko ishuri ryo mu murima ryabafashije kwirukana indwara ya kirabiranya yibasira urutoki yababuzaga kubona umusaruro w’urutoki ariko ubu, ahantu bezaga igitoki cy’ibiro 20 basigaye baheza igifite ibiro 85.

Intambwe yatewe igaragara mu murenge wa Remera nk’umwe mu murenge wiganjemo igihingwa cy’urutoki aho mu kagari kawo ka Kigabiro hashinzwe ishuri ryo mu murima rimwe mu yifashishwa mu guhangana n’indwara ya kirabiranya yibasira urutoki.

Umufasha myumvire muri iryo shuri,Nkandagiyiryo Assouman avuga ko icyo bafasha abahinzi ari ukubahuriza hamwe bakabigisha uburyo bahangana na kirabiranya babigisha gucukura ibinogo byo guzikamo insina zarwaye.

Ati”Aha umurima uhinduka ishuri igihungwa kigahinduka mwarimu,tugafata nk’abahinzi kuva kuri 25 bakagera kuri 30 tugashinga imirima shuri kubera ko twari tuzi uko bayirwanya twacukuye ibinogo byo kuzikamo intsina zabashije kurwara kirabiranya”.

Abahinzi bo bahamya ko nyuma yo gukurikira amasomo abera mu ishuri ry’umurima,byatumye ubuhinzi bwabo bugira umusaruro uri hejuru kuko babashije guhangana na kirabiranya yajyaga ibabuza kubona umusaruro mwiza.

Umwe muri bo yagize ati”Twahanganye na kirabiranya tubasha kuyirwanya ducukura ibinogo insina ukayirandura ukayishyiramo koko twabashije kurwanya iyo ndwara ibitoki bibasha kwera tubasha kwtiteza imbere ubu tureza ibitoki.Mbere nezaga igitoki cy’ibiro 20 ariko ubu ngeze ku ntera y’igitoki cy’ibiro 70”.

Mugenzi we nawe ati”Kuva aho ishuri riziye,twabashije kumenya umubyare w’insina dutera uko ungana,ingano yawo yaba ubunini n’uburebure,bibasha kudufasha kurwanya ni iyo kirabiranya.Hambere aha,hariya nahatemye igitoki gipima ibiro 85.Kuba naratemye igitoki cy’ibyo biro,urumva ko ishuri hari icyo ryatumariye tubasha kuzamura umusaruro wacu neza”.

Dr Nsigayehe Ernest umuyobozi w’ishami ry’ubuhunzi n’umutungo kamere mu karere ka Gatsibo avuga ko amashuri yo mu murima yafashije abahinzi b’urutoki guhangana n’indwara ifata insina ya kirabiranya ku kigero cya 90%.

Ati”Ku buryo bwo kurwanya kirabiranya,tuyirwanya duciye mu buryo bwo kugira ngo abahinzi tubafashe tubereke kandi tuberekera mu mirima y’ishuri uburyo ki kirabiranya bayirwanya .Urabona ko dufite intambwe nziza rwose nko ku ijanisha dufite 90%.Iryo 10% rero niryo akarere ka Gatsibo dusigaye turwana naryo kugira ngo turikureho”.

Avuga ko muri aka karere bafite imirima shuri 102 bifashisha ndetse ibyo byose babikora bafatanije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB gifite ubuhanga mu rwanya iyo ndwara ya kirabiranya.

Raporo y’ishami ry’ubuhunzi n’umutungo kamere mu karere ka Gatsibo igaragaza ko urutoki ruhinze ku buso bungana na hegitari 15678,naho urwamaze kuvugururwa rugeze ku ijanisha rya 75% bingana na hegitari 1274.Umusaruro w’urutoki mbere,wari toni 20 none kugeza ubu umusaruro ugeze kuri toni 23 n’igice.

 

Chief EditorIGIRE.RW

Related posts

Muhanga: Staff collaborate in embezzling milk of malnourished children

admin

The  late singer Mowzey Radio suspected killer arrested

admin

Gen. Kale Kayihura detained in Kampala

admin

Leave a Comment