November 28, 2020
Politiki slider

Mu buyobozi bw’iki gihugu twemera amabwiriza ya siyansi kurusha indagu n’ubupfumu-Perezida Kagame

Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwemera amabwiriza ya Siyansi kurusha ibivugwa n’abantu uko babishaka, dore ko ngo hari byinshi abahanga mu by’amavirusi bataramenya ku cyorezo cya Covid-19.

Ibi Perezida Kagame yabivuze kuri uyu wa 27 Mata 2020, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, aho cyibanze ku makuru anyuranye yerekeranye n’icyorezo cya Covid-19.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ku bijyanye n’imiti u Rwanda rugendera ku mabwiriza mpuzamahanga atangwa n’inzego zibishinzwe, ariko na rwo rukagerageza kugira ibyo rukora.

Agira ati “Mu buyobozi bw’iki gihugu twemera amabwiriza ya siyansi (ubumenyi) kurusha indagu, ubupfumu cyangwa ibyo abantu bavuga kuko ari ko babishaka, ibyo turabyirinda. Ku bijyanye na Covid-19, haracyari ibintu bitaramenyekana neza ku babizobereyemo, abafite ubumenyi buhanitse kuri za virusi, mu buvuzi, gusa hari ibyo bamaze kumenya nko kuyirinda no kuyirwanya”.

Ati “U Rwanda na rwo hari ibyo rukora bifasha mu buvuzi, nabonye abakoze imashini yongera umwuka (ventilator), wenda ejo hari abazaba bakoze ibishobora gupima Coronavirus. Bakora ubushakashatsi wenda bafatanyije n’abandi bakaba bagera ku miterere y’iyo virusi n’umuti wayivura, ni ibintu abantu bafatanya ku isi yose ariko n’u Rwanda ntirwasigaye inyuma”.

Icyakora Perezida Kagame yavuze ko ntacyo yavuga ku byagezweho n’Abanyarwanda ku by’ubuvuzi cyangwa ku by’urukingo rw’icyo cyorezo, kuko nta byo barageraho.

Yakomeje avuga ko icy’ingenzi ari ugukoresha ibiriho cyangwa ibyagezweho byumvikanwaho ku isi yose uko siyansi ivuga, bikurikije n’inzego zibishinzwe nk’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO).

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura coronavirus bageze kuri 207 muri bo hakaba harimo 93 bamaze gukira naho 114 bakaba bakirwaye.

Minisiteri y’ubuzima yo ivuga ko muri iyi minsi abari kuvumburwaho coronavirus ari abashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka ndetse n’abo bakorana.

 

Iki kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

Related posts

MINECOFIN yasohoye agatabo gakubiyemo ibitekerezo byatanzwe n’abaturage mu gihe cyo gutegura igenamigambi

Chief Editor

Bakora ubuhinzi bifashishije ikoranabuhanga ryo kuhira ubu bizeye kuzasarura miliyoni zisaga zirindwi

Chief Editor

U Rwanda ntabwo rutakaza ikizere kandi ubushobozi uko bungana kose bukoreshwa neza-Min Shyaka

Chief Editor

Leave a Comment