December 3, 2020
Hanze

Biravuwa ko umuntu wa mbere bakoreyeho igerageza ry’urukingo rwa covid19 yitabye Imana

Elisa Granato, umukorerabushake wa mbere witanze muri Oxford mu gihugu cy’u Bwongereza ngo bamutere urushinge rw’urukingo rwa covid19 bagerageje i Burayi ku nshuro ya mbere, yitabye Imana.

Uyu mukorerabushake yapfuye nyuma y’iminsi ibiri urukingo rutanzwe, abayobozi bavuze ko hari gukorwa iperereza ku cyateye urwo rupfu.

Newsbreakng ivuga ko abashakashatsi batangaje ko Elisa yagize ibibazo nyuma y’amasaha make amaze gufata urukingo hanyuma apfa igihe yari yatashye.

Elisa Granato, umuhanga, yari umwe muri babiri bakiriye uushinge rw’urukingo. Abandi bakorerabushake bane biravugwa ko nabo bari kugirwaho ingaruka mbi z’urwo rukingo.Ariko abayobozi bavuga ko abo bantu bane bari gukurikiranwa kuri izo ngaruka.

Nyuma yo gukingirwa, Elisa Granato yabwiye BBC ati: “Ndi umuhanga, ku buryo nashakaga kugerageza gushyigikira inzira ya siyansi aho nshoboye hose.”

Abashakashatsi bategereje ko hakorwa isuzuma ngo byemezwe ko Elisa yari afite ikibazo mu buzima ibintu bitamenyeshejwe abashinzwe ubuzima.

Ati: “Bane batameze neza,vuba baraza kumera neza kandi biteganijwe ko bazitabira izindi nkingo, bityo hakaba igeragezwa.”

Abashakashatsi bakomeje bavuga ko ibyo byagaragaye bizafasha kunoza urukingo mbere y’uko rushobora gukoreshwa ku baturage.

 

Chief Editor/IGIRE.RW

Related posts

Coronavirus ni shitani kandi ntibishobora kwicara mu mubiri wa Yesu-Perezida Magufuli

Chief Editor

Centre Afurika:Umusirikare w’u Rwanda yaguye mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba za 3R

Chief Editor

Koreya ya Ruguru yarashe mu nyanja ibisasu bibiri bya karahabutaka

Chief Editor

Leave a Comment