November 30, 2020
slider Ubuzima

Qatar yashyikirije u Rwanda toni 15 z’ibikoresho byifashishwa mu guhangana na covid19[Amafoto]

Guverinoma y’u Rwanda yakiriye toni 15 z’ibikoresho by’ubuvuzi yahawe na Guverinoma ya Qatar, mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya coronavirus.

Ni ibikoresho u Rwanda rwakiriye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mata 2020,mu rwego rwo gusohoza amasezerano umuyobozi w’Ikirenga Emir  wa Qatar Tamim Bin Hamad Al Thani, yasezeranyije u Rwanda n’ibindi bihugu.

Ni amasezerano Amir Tamim Bin Hamad Al Thani yasezeranyije ibyo bihugu ku wa mbere w’icyumweru gishize.

Ibi bikoresho byageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu bizanywe n’indege ya Qatar Airways, birimo imyambaro yabugenewe abaganga bambara ibatwikira kuva ku mutwe kugera ku birenge, inkweto, udupfukamunwa, uturindantoki, ndetse n’ibikoresho byo gupima icyo cyorezo n’ibindi.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yari yavuze ko Guverinoma ya Qatar igiye kohereza ku buryo bwihutirwa ibikoresho by’ubuvuzi mu Rwanda ndetse n’ibindi bihugu birimo Algeria, Tunisia na Nepal, mu rwego rwo gufasha kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Binyuze muri Kompanyi y’indege ya Qatar Airways, Guverinoma ya Qatar yashoye imari mu Kibuga cy’indege kiri kubakwa i Bugesera, ndetse no mu ntangiriro z’uyu mwaka ikaba yaremeje ko yaguze imigabane ingana na 49% muri Kompanyi Nyarwanda y’indege ya Rwandair.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yavuze ko ibi bikoresho bije bikenewe kuko bije kunganira ibyo Leta y’u Rwanda yari yaraguze mu rwego rwo kwita ku barwayi ba COVID-19.

Yagize ati “Birumvikana ko iriya myenda ikoreshwa cyane kuko nk’umukozi ashobora gukoresha igera kuri itanu ku munsi. Uko yinjiye mu cyumba cy’umurwayi ni ko agomba kugenda ayambaye yarangiza akayikuramo ikajugunywa.

Ari abaforomo, ari abaganga, ari ababazanira ibiryo bagomba kuba bafite iyo myenda”.

Minisitiri Ngamije yavuze ko ibi bikoresho byatanzwe hamwe n’ibyari bisanzwe bihari bishobora gukoreshwa mu gihe kitari munsi y’amezi atatu.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gutahurwa abantu 212 banduye COVID-19 barimo 117 bakirimo kwitabwaho n’Abaganga. Mu gihe ku Isi havugwa abarenga ibihumbi 200 bahitanywe n’icyo cyorezo, mu Rwanda na muntu n’umwe urahitanwa na cyo.

Kuva umuntu wa mbere yatahurwa, Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zikomeye zo kurinda Abanyarwanda n’Igihugu muri rusange zirimo n’amabwiriza agaije guhagarik ikwirakwira ry’icyorezo.

Izo ngamba zajyanye no gushyiraho itsinda ry’abakozi barenga 400 basanzwe bakora mu nzego zitandukanye z’Iguhugu, rifasha mu gutahura abantu bahuye n’abarwaye COVID-19 mu Gihugu hose.

U Rwanda rwanashimye uburyo Igihugu cya Qatar gikomeje gukaza ingamba zigamije guhashya icyorezo cya COVID-19. Kugeza ubu muri Qatar harabarurwa abatahuweho icyo cyorezo 11,921 barimo 1,134 bakize, 10,777 bakirimo kwitabwaho n’abaganga ndetse na 10 bamaze guhitanwa na cyo.

 

 

 

Related posts

Ngoma:Umuyaga uvanze n’imvura wasenyeye Abaturage wangiza na Hegitari 3 z’urutoki [Amafoto]

Chief Editor

RAB yahagaritse uburobyi mu kiyaga cya Kivu mu gihe kingana n’amezi abiri

Chief Editor

Kigali:Abacuruzi 12 baciwe ayasaga miliyoni 5 bazira kuzamura ibiciro n’andi makosa

Chief Editor

Leave a Comment