November 25, 2020
Udushya

Ubudage:Abaganga biyambitse ubusa basaba ibikoresho by’ubwirinzi mu kurwanya covid19[Amafoto]

Abaganga benshi bo mu gihugu cy’Ubudage biyambuye ubusa mu mafoto menshi kugira ngo berekane ko bahangayikishijwe no kuba badafite ibikoresho bihagije byo kubarinda mu gihe barwanya icyorezo cya coronavirus.

Iri tsinda ryita imyigaragambyo yabo Blanke Bedenken, bisobanurwa ngo “impungenge zambaye ubusa”. Banditse bavuga ko kubura imyambaro n’ibindi bikoresho byo kwirinda iyo bari mu murimo wabo,bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Imwe muma tweets yitsinda iri ku ruhande rw’ifoto y’umuganga w’umugabo wambaye ubusa igira iti”Turi abimenyereza rusange. Kugirango tugufashe neza, dukeneye ibikoresho byo kwirinda. Niba tubuze bike dufite, dusa nk’uyu”.

Ku rubuga rwayo, iri tsinda ryatangijwe ku wa kane ushize kandi kuva aho rimaze gukundwa cyane kuri interineti, ryagaragaje amafoto menshi y’abaganga biyerekana mu buvuzi bwabo, bamwe nta kindi bambaye uretse udukoresho bifashisha twita stethoscope, bahisha ibice byabo bwite inyuma y’ibikoresho by’ubuvuzi, impapuro z’isuku.

Muri imwe mu mafoto, umuganga afite icyapa cyanditse mu kidage, “Nize kudoda ibikomere. Kuki ubu nkeneye kumenya kudoda masike?

Abashinzwe ubuzima mu Budage, kimwe n’abakozi bashinzwe ubuzima mu bindi bihugu byinshi, basabye ibikoresho byinshi byo kurinda umuntu (PPE) kuva icyorezo cya Coronavirus cyatangira.

Ku rubuga rwayo, Blanke Bedenken ivuga ko abayoboke bayo babyigishijwe na Alain Colombie, umuganga w’umuryango i Pomérols, mu Bufaransa, wifotoje yambaye ubusa mu myitozo ye kugira ngo yerekane ko uburinzi budahagije bw’abaganga rusange.

Chief Editor/IGIRE.RW

Related posts

Umugabo yahishuye uko mu bagore batatu afite, babiri muri bo baryamana nawe ku gitanda kimwe

Chief Editor

Rubavu:Umuturage yataye umucanga mu maso y’umupolisi ngo amutoroke undi amurasa akaguru aramufata

Chief Editor

Umugabo yafungiranye umutwe we mu kazu kugira ngo yirinde ingeso mbi yo kunywa itabi

Chief Editor

Leave a Comment