November 28, 2020
Hanze

Uganda:Museveni yategetse amahoteli n’izindi nzu guhagarika gucumbikira abashoferi b’amakamyo

Abashoferi bose batwara amakamyo yinjira muri Uganda kuva ubu ntibazemererwa gutwara abantu mu modoka zabo no gucumbika muri za hoteli cyangwa inzu z’abantu, ni ingamba nshya zo kurwanya coronavirus muri iki gihugu.

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yatangaje ibi nyuma y’uko abashoferi b’amakamyo barenga 20 binjiye muri Uganda bavuye muri Kenya babasanganye iki cyorezo.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru Uganda yatangiye gupima abashoferi bose b’amakamyo yinjira muri iki gihugu, ibi byateje umubyigano udasanzwe w’izi modoka ku mupaka uhuza Kenya na Uganda.

Inzira iva ku cyambu cya Mombasa muri Kenya ni ingenzi cyane m bwikorezi bw’ibicuruzwa n’ibindi nkenerwa byinshi muri Uganda, Rwanda, Sudani y’Epfo n’uburasirazuba bwa DR Congo.

Perezida Museveni yavuze ko guhagarika ubwikorezi bw’imizigo byaba ari ukwigerezaho.

Yanenze abaturage ba Uganda bashatse gusagarira abatwara amakamyo ngo nibo babazanira coronavirus.

Gusa yavuze ko koko bateye impungenge, ndetse abagereranya n’igihe cy’indwara ya SIDA mu myaka ya 1990 ubwo abashoferi b’amakamyo mu karere byavugwaga ko aribo bayikwirakwiza mu mijyi n’aho bagendaga bahagarara.

Abaminisitiri bashinzwe ubuzima mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, mu kwezi gushize bakoze inama bemeza ko nubwo ibihugu byafunze imipaka imodoka nini zitwara imizigo zigomba gukomeza kugenda hagati y’ibi bihugu.

Related posts

Arabia Saudite yahagaritse ingendo ntagatifu zigana Macca na Madina

Chief Editor

Gen.Tumukunde yahishuye uko yabeshye Museveni kugira ngo amuhe impapuro zituma ava mu gisirikare

Chief Editor

Burundi:Gen.Ndayishimiye yahishuye amagambo ababaje Perezida Nkurunziza yavuze bwa nyuma asa n’uwubasezera

Chief Editor

Leave a Comment