November 25, 2020
Hanze

Kenya:Umugore yatetse amabuye ajijisha abana be ko ari ibiryo atetse

Umugore w’umupfakazi witwa Penina Bahati wo mu gihugu cya Kenya yahisemo guteka amabuye kugira ngo abana be baticwa n’inzara, abibwira mu genzi we ko impamvu yabimuteye ari ukugira ngo abeshye abana be ko atetse ibiryo bihangane.

Uyu mupfakazi afite abana umunani ariko kugeza ubu ntiyari agishobora kubona akazi gaciriritse kamufasha kubona ibyo agaburira umuryango we kubera coronavirus.

Uyu mugore aba mu nkengero z’umugi wa Mombasa, yafashe amabuye ayashyira mu mazi aracanira mu cyungo kugera ubwo abana bageze aho bafatwa n’ibitotsi barasinzira.

Televiziyo ya NTV, ibinyujije kuri twitter yatangaje ubuhamya bw’uyu mugore ndatse inashyiraho video irebwa n’abantu batari bake.

Umwe mubaturanyi be yabwiye NTV ko yabashije kumenya amakuru y’uriya mugore ubwo yamusuraga, atangira kubivuga ku mbuga nkoranyambaga abagiraneza batangira kugira inkunga baha Bahati.

Bahati yahawe amafaranga binyuze kuri telefoni, no kuri nomero ya konti yafunguriwe n’uriya muturanyi we.

Uyu mugore ngo yaje guhabwa inkunga ifatika, igitangazamakuru Tuko news gikorera kuri internet gisubiramo ibyo yagitangarije avuga ko “yabonye igitangaza.”

 

Related posts

OMS ivuga ko gahunda ya guma mu rugo ishobora kongera kugarukana ingufu zidasanzwe

Chief Editor

Uganda:Abapolisikazi ntibazongera gusaba uruhushya rwo kwemererwa gushyingiranwa n’umugabo w’umusivile

Chief Editor

Impanga zavutse ku matariki atandukanye mu myaka itandukanye

Chief Editor

Leave a Comment