December 4, 2020
slider Ubuhinzi

MINAGRI yeretse abahinzi uburyo bwo gutera imyumbati igatanga umusaruro ushimishije[Amafoto]

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yagaragaje ibyo abahinzi bagomba kubahiriza kugira ngo bashobore guhinga igihingwa k’imyumbati ndetse n’ibiranga ingeri nziza y’imyumbati yo gutera.

MINAGRI igaragaza ko ingeri igomba kuba ifite santimetero hagati ya 20-25 z’uburebure n’amaso 5 kugeza ku 8. Ingeri kandi igomba kuva ku biti bikuze bifite hagati y’amezi 8 na 18.

MINAGRI itangaza ko kuri hegitari imwe haterwa ingeri ibihumbi 10 zavuye mu murima w’imyumbati itarwaye kandi abahinzi bagatera ingeri kuri metero imwe hagati y’imirongo no kuri metero imwe hagati y’ingeri n’iyindi kandi hagashyirwa ingeri imwe mu mwobo.

Abahinzi baributswa ko nta butaka bugomba gusigara budahinze muri iki gihembwe k’ihinga. Imyumbati ni kimwe mu bihingwa bashishikarizwa guhinga ubu, kugira ngo imvura izacike yarafashe.

MINAGRI ikomeza ivuga ko abahinzi bagomba gukoresha imbuto ivuye ahantu hizewe n’ifumbire kugira ngo bongere umusaruro no gufata neza imyumbati mu mirima.

Amabwiriza ya MINAGRI agira ati: “Abahinzi bongera kubagara iyo bibaye ngombwa imyumbati ifite amezi 3, gukurikirana igihingwa mu murima, ukora isura (gusura) rihagije byibura inshuro imwe mu byumweru bibiri”.

Nyuma y’ukwezi abahinzi bamaze gutera, imyumbati igomba kubagarwa buri kwezi kugeza ku mezi 4, bakayisukira imaze kugira santimetero 60 z’uburebure cyangwa igize amezi ibiri kugeza kuri atatu ariko basukira ku myumbati itaratewe ku mabimba cyangwa mu mitabo.

Amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi agamije gufasha abahinzi n’aborozi kubona ibikenewe muri ibi bihe byo gukumira icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19).

Imyumbati ntikwiye guterwa icucitse ndetse ingeri ishyirwa mu butaka ntikwiye kuba hasi ya santimetero 20
Nyuma y’ukwezi bamaze gutera, imyumbati igomba kubagarwa buri kwezi kugeza ku mezi 4,
Haterwa ingeri 10 000 kuri Hegitare zavuye mu murima w’imyumbati itarwaye

 

Related posts

Suspected drug traffickers apprehended in community night patrols

admin

Mu gihe tutaragera ku mubare wa zeru ingamba tugomba gukomeza kuzishyira mu bikorwa-Minisitiri Ngamije

Chief Editor

Hari abagabo basigaye bahukana- Depite Rwabyoma

Chief Editor

Leave a Comment