November 28, 2020
Imikino slider

Michael Sarpong na Rayon Sports basezeranyeho neza mu kivandimwe impande zombi ziranyurwa

Rutahizamu Sarpong Michael wakiniraga Rayon Sports uherutse kwirukanwa n’iyi kipe,basezeranyeho neza mu bwumvikane kuko aho iyi kipe yagize ibyo imugenera nk’ibizamufasha muri iki gihe cya Covid19 kugeza agiye ndetse no kumukuriraho umwenda yamubaragaho w’amafaranga yamugurije.

Nyuma y’uko uyu mukinnyi yirukanwe muri iyi kipe azira guhangara umuyobozi we Munyakazi Sadata akamutuka,yaje guhanishwa gusezererwa muri iyi kipe binateza impaka mu bantu benshi ko yaba yirukanwe mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Gusa ubuyobozi bwa Rayon Sports mu ibaruwa yo gusesa amasezerano hagati yayo n’uwahoze ari rutahizamu wayo Micheal Sarpong,hagaragayemo ibintu bimeze nko gusezerana mu kivandimwe kuko hari byinshi yasezeranijwe kandi nawe aranyurwa.

Ku ruhande rwa Sarpong Michael yasubije ibikoresho by’ikipe yari afite,yemeye ko nk’abandi bakinnyi atazishyuza umushara w’ukwezi kwa Mata kubera ingaruka za Covid19.

Ibyo yemerewe bazamuha ni umushara w’ukwezi kwa Werurwe ndetse no kumuha uduhimbazamusyi twose tw’imikino itandatu batsinze duhwanye n’ibihumbi 175 by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu byo iyi kipe yamwemereye kuzamukorera mu buryo bwa kivandimwe birimo ;gukomeza kumwishyurira inzu yabagamo ndetse no kumuha ibimutunga muri iki gihe cya Covid19 kugeza atashye cyangwa agiye mu ikipe yindi,Kumukuriraho umwenda yamubaragamo ungana n’amadorari y’amerika 612 nsetse no kutamwishyuza ku bikoresho by’ikipe yaba yarabuze.

Muri iyo baruwa Sarpong Michael yashimiye ikipe ya Rayon Sports ndetse n’abakunzi bayo kuko ngo yatumye aba uwo ari we mu gingo aya.

Ati “Nishimiye gushimira umuryango wa Rayon Sports kuri buri kimwe ndi cyo uyu munsi. Ndasaba imbabazi umuntu uwo ari we wese nshobora kuba narigeze kubangamira muri iki gihe cyose.Nzakomeza kuba umwe mu bagize iyi kipe ikomeye “.

Chief Editor/IGIRE.RW

 

Related posts

CAR:Abapolisi b’u Rwanda batangiye kugeza amazi meza ku baturage batuye mu murwa mukuru Bangui[Amafoto]

Chief Editor

Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyarubuye aho uwitwa Simba yaryaga ibice by’abamaze kwicwa

Chief Editor

Perezida Kagame yavuze kuri Twagiramungu uri gusiganwa n’imyaka ngo arashaka kuba Perezida

Chief Editor

Leave a Comment