November 29, 2020
Ubutabera

Rwamagana:Umugabo yakubise mudugudu umugeri wo munda amumenaho n’inzoga

Umugabo witwa Ruberanziza Leonce ubarizwa mu mudugudu wa Kavura akagari ka Nyagasenyi mu murenge wa Kigabiro yakubise abayobozi bamusabaga kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid19 ubwo bamusangaga mu rugo yahahinduye akabare.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 30 Mata 2020 saa tatu bishyira saa yine ubwo umuyobozi w’akagari yanyuze aho abo bantu bari bahinduye akabari kwa Ruberanziza,yumva urusaku rwinshi maze aragenda abwira umuyobozi w’umudugudu ngo bajyane kubabuza kurenga ku mabwiriza yo kwirinda covid19.

Amakuru agera kuri IGIRE ngo ni uko uwo Ruberanziza ngo mbere yari asanzwe abana n’abandi bantu umunani ariko ubwo icyorezo cya covid19 cyageraga mu Rwanda, ngo bahise bataha ahasigara wenyine.

Muri uko kuhasigara wenyine, ngo yakundaga kugura inzoga maze agatumira abantu benshi barimo abakobwa babana mu rupangu atuyemo ndetse n’abandi baturutse hanze yarwo bagateza umutekano mu cye mu mudugudu.

Umuturanyi wa Ruberanziza ,witwe Ntabana petronile yabwiye GIRE ko abantu bose bari bahari ari abashyitsi barimo abagabo, abagore n’abakobwa bamwe baba muri urwo rupangu ndetse n’abaturutse hanze yarwo.

Avuga abayobozi baje maze bakimara kwinjira muri urwo rupangu,umuhungu ushinzwe urwo rupangu yahise akinga batangira kubakubita.

Ati”Leonce yagize gutya akubita umuyobozi w’umudugudu umugeri.Twabuze aho tunyura ngo dutabare kuko uwo muhungu yari yakinze ariko abanyerondo bahise baza baramufata.Uwitwa Olivier yatutse umuyobozi w’akagari,nyuma bamaze kugenda yigambye afite turunevisi n’icyuma, avuga ko umunyerondo uri bumwegere ari bumutere icyuma”.

Umuyobozi w’abanyerondo b’umwuga mu mudugudu wa Kavura, Sofia Dushime, nawe avuga ko Ruberanzira yazanaga abantu benshi mu rugo rwe bakarara banywa bugacya ubuyobozi bwamubaza akavuga ngo abantu baramubeshyera.

Ati “Iyo bigeze ni njoro barara banywa kugeza mu gitondo.Twabibwira ubuyobozi kubera ko baba batahageze ngo barebe,babaza bakabihakana cyane bivuye inyuma .Hari n’ubwo tubahamagara tugafungura telefone bakabiyumvira.Nibwo bahise baza kubagenzura barabifatira.Umuyobozi wacu bamukubise umugeri mu gatuza bamumenaho n’inzoga “.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigabiro ,Egide Hanyurwimfura, yemereye IGIRE aya makuru, avuga ko n’ubuyobozi bw’umurenge bwajyanye n’akagari n’abanyerondo ariko abo bantu banga kumva ahubwo bakubita mudugudu.

Ati”Abayobozi bari mu gikorwa cyo kwibutsa abantu ko amabwiriza agomba kubahirizwa.Hari ahanu urugo basaga n’abaruhinduye akabare,ubwo ubuyobozi bw’umurenge n’ubw’akagari n’abanyerondo bagiye ku bibutsa inshingano z’uko guteranya abantu bisa n’abahahinduye akabare bitemewe. Ubwo ba nyir’urugo ntabwo babyumvise “.

Gitifu Hanyurwimfura yavuze ko atazi neza aho Ruberanziza yakoraga.Ngo amakuru babwiwe n’abaturanyi be avuga ko yakoraga mu kigo cy’ibarurishamibare (National Institute of Statistics of Rwanda),ariko ngo byose bizamenyekana nyuma y’iperereza.

Nyuma yo gukubita ubuyobozi,Ruberanziza n’abandi bantu barimo uwitwa Fiette,Mama cyusa uzwi nka Kaneneri bose bari kumwe, bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya RIB kigabiro ariko abandi barimo uwitwa Olivier wakangishaga abanyerondo kubatera icyuma yahise abura.

 

Chief Editor/IGIRE.RW

Related posts

Rubavu:Umusore yafatanwe udupfunyika 1000 tw’urumogi ku mayeri y’umupolisi n’uwo yarugurishaga

Chief Editor

Ngoma:Abafungwa bane bari banarwaye covid-19 batorotse baciye mu idirishya ry’aho bari bafungiye

Chief Editor

#Covid19:Polisi y’u Rwanda yerekanye abandi bantu 40 harimo umukinnyi wa Rayon Sports

Chief Editor

Leave a Comment