November 29, 2020
Hanze

Tanzania:Minisitiri yitabye Imana mu buryo bw’amayobera

Augustine Philip Mahiga minisitiri w’amategeko n’itegeko nshinga wa Tanzania yapfuye bitunguranye uyu munsi kuwa gatanu azize uburwayi nk’uko byatangajwe n’ibiro bya perezida wa Tanzania.

Itangazo ry’ibiro bya Perezida Pombe Magufuli rivuga ko Bwana Mahiga yarwaye mu buryo butunguranye ari iwe mu mujyi wa Dodoma agahita ajyanwa kwa muganga ariko akagezwayo yapfuye.

Philip Mahiga w’imyaka 74 yari umurwanashyaka wa CCM riri ku butegetsi, akaba hagati ya 2015 na 2019 yari minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania.

Mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize nibwo yasimbuwe kuri iyo minisiteri na John Palamagamba Kabudi.

Mu kwezi kwa kabiri 2015, ubwo hari hashize amezi abiri Bwana Mahiga agizwe minisitiri w’ububanyi n’amahanga yagize uruzinduko mu Rwanda.

Wari umuhate wo kuzahura umubano mubi wari hagati y’ubutegetsi bw’u Rwanda n’ubwa Tanzania nyuma ya Perezida Jakaya Kikwete wari ushoje manda ye mukwa 12/ 2015.

Augustine Mahiga yabaye intumwa ya Tanzania mu muryango w’abibumbye (UN) kuva mu 2003 kugeza mu 2010, yabaye kandi intumwa yihariye n’umuyobozi w’ibiro bya UN muri Somalia (2010 – 2013).

Mu itangazo rimenyesha urupfu rwe, Perezida Magufuli yagize ati: “Ku myaka ye n’ubunararibonye bwe mu mirimo yo mu gihugu no mu mahanga, yicishaga bugufi kandi akumvira mu nshingano zose namuhaye”.

Related posts

Burundi:Perezida Ndayishimiye yambitse umudari abarimo umuhungu wa Nkurunziza n’umusirikare wapfuye barwana n’u Rwanda

Chief Editor

Kenya:Umugore yatetse amabuye ajijisha abana be ko ari ibiryo atetse

Chief Editor

Burkina Faso:Abaturage 36 bahitanwe n’ibitero by’abiyahuzi

Chief Editor

Leave a Comment