November 23, 2020
Politiki slider

U Rwanda rworoheje ingamba zikomeye zo kwirinda Covid19 harimo iy’ingendo zafunguwe

Inama idasanzwe y’abaminisitiri yateranye uyu munsi tariki 30 Mata 2020 iyobowe na nyakubuhwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame,igamije kongera kwiga ku cyorezo cya Covid19 n’ingamba zo gukomeza ku kirwanya ngo kidakwirakwira mu Rwanda.

Ni inama yari itegerejwe n’abantu batari bake ku buryo hari abaraye bategereje kumva imyanzuro yafatiwemo.

Mu myanzuro y’iyi nama harimo Ibikorwa byongeye gufungurwa ariko bishyirirwaho amabwiriza bigomba gukurikiza ndetse ‘ibindi bikomeze gufungwa.

Umwanzuro abantu bari bategereje ni uwurebana no kongera gukora ingendo zitandukanye bagasura inshuti n’abavandimwe mbese gahunda ya Guma mu rugo ikavaho.

Imyanzuro y’inama igizwe;

1.Gahunda yo gupima abantu indwara ya Covid19 irakomeza mu gihugu hose.

2.Udupfukamunwa tugomba kwambarwa igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi.

3.Serivise zemerewe kongera gukora zigomba kubahiriza amabwiriza atangwa na minisiteri y’ubuzima.ayo mabwiriza arimo iryo kwambara udupfukamunwa no gusiga intera hagati y’umuntu n’undi.

4.Abantu barakangurirwa gukomeza gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose gishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha z’imari.

5.Ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z’ijoro kugera saa kumi nimwe za mugitondo keretse uwabiherewe uburenganzira ku mpamvu zikomeye.

6.Serivise zemerewe kongera gukora zirimo;

a)ibikorwa by’inzego za Leta n’iby’abikorera byemerewe kongera gukora ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi abandi bagakomeza gukorera mu ngo bifashishije ikoranabuhanga

b)Amasoko azafungura ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% by’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo

c)Inganda n’imirimo y’ubwubatsi byemerewe kongera gukora ariko bagakora abakozi b’ingenzi

d)Hoteli na resitora byemerewe kongera gukora ariko zigafunga saa moya z’ijoro,

e)Ibikorwa bya siporo y’umuntu umwe hanze biremerewe ariko ahantu hasanzwe hakorerwa siporo n’imyidagaduro hazakomeza gufungwa

f)Gutwara abantu mu buryo rusange cyanwa ibinyabizi by’abantu ku giti cyabo byemerewe gukora hagati mu ntara

g)Abatwara za bisi bagomba kugenzura ko abagenzi bahana intera Kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.

h)Imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu 30.

Ikitonderwa kirebana na serivise zikomeza gufunga zirimo

a)amashuri azakome gufunga kugera muri Nzeri 2020

b)Insengero zizakomeza gufunga

c)Ahantu ho gukorera siporo,imyitozo ngororamubiri n’imyidagaduro

d)Utubare tuzakomeza gufunga

e)Ingendo mu modoka rusange n’iz’abantu ku giti cyabo hagati y’umujyi wa Kigali n’intara zizakomeza guhagarara.

f)Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi ariko byemerewe kwifashishwa mu guutwara ibintu babigeza ku bandi.

g)Imipaka izakomeza gufunga kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa(cargo trucks),abanyarwanda baturuka mu mahanga bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato k’iminsi 14 ahantu habugenewe.
h)Inama n’amakoraniro rusange birabujijwe.

Muri iyi nama hemejwe ko ingamba zisanzwe zizakomeza kubahirizwa kugera ku wa Mbere tariki 4 Gicurasi 2020 igihe ingamba nshya zizatangirira gushyirwa mu bikorwa.

Chief Editor/IGIRE.RW

Related posts

U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Uganda mu majonjora y’igikombe cy’isi 2022

Chief Editor

Ibikorwa by’ubukerarugendo n’inama mu mahoteli byasubukuwe (ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri)

Chief Editor

Evode Uwizeyimana mu byishimo,Dr Isaac mu marira y’imyaka 10 y’igifungo n’akayabo k’ihazabu

Chief Editor

Leave a Comment