November 27, 2020
Udushya

Umugabo yasambanye n’umugore w’abandi barafatana gutandukana biranga

Umugabo wo mu gihugu cya Kenya yihaye ibyo guca inyuma umugore aza gufatwa nyuma y’uko uwo barimo basambana ibitsina byabo byafatanye bakananirwa gutandukana hakitabazwa abaganga nabo birabananira.

Amakuru avuga ko uyu mugabo n’uwo mugore basambanaga ibyabo byaje kumenyekana ubwo bamwe mu bakiriya ba hoteli barimo iherereye mu mujyi muto wa Kitale, bumvaga urusaku rwinshi rw’abantu ruturuka mu cyumba cya hoteli niko guhita batabaza inzego z’umutekano.

Polisi yahise ihagera isanga umugabo n’uwo mugore basambanaga bamatanye ntawakwiyaka undi. Polisi yahise itumizaho abaganga ngo bagerageze kubatandukanya.

Iki knyamakuru gikomeza kivuga ko uyu mugabo yaje i Kitale mu bikorwa by’ubucuruzi, akaba yari yarasize umugore we mu rugo ruherereye mujyi wa Lodwar.

Umugore yaje kubimenya avuga ko umugabo we yari asanzwe aambana n’umugore wabakodeshaga inzu babamo aho Lodwar.

Nairobi News dukesha iyi nkuru yatangaje imbaga y’abantu ikimara kumenya ibyabaye yahise ihurura yuzura aho abo bombi bafatiwe na polisi kugeza ubwo polisi yananiwe kugabanya urwo ruhuri rw’abantu  ariko ikaza kurasa mu kirere kugira ngo ibashe gutatanya abari baje kwihera ijisho.

Aka ni agace iyo hoteli bafatiwemo iherereye mu gihugu cya Kenya mu mujyi wa Londwar

Uyu mugabo n’uwo basambanaga batawe muri yombi babashyira mu modoka ya polisi bakimatanye,maze bajyanwa kuri sitasiyo yari hafi aho aho nyuma bashoboye kubona umuntu ubatandukanya.

Umugore w’uwo mugabo ariwe wagize uruhare kuri uko kugutuma abasambanaga bafatana,nyuma yo kumenya ko umugabo we ajya amuca inyuma, ngo yagiye ku murozi amusaba ko yazamufasha agafata umugabo we ari muri ibyo bikorwa .

Ibi byuko uyu mugore ariwe watumye umugabo we agira ibyo bibazo,byarahamijwe nuko uwo mugabo uroga bivugwa ko ari we wabikoze kuko ngo nyuma ni na we wagaragaye ari kubatandukanya ubwo abaganga byari byabananiye.

Bisanzwe bibaho?

Si ubwa mbere ibintu nk’ibi bibaye mu gihugu cya Kenya kuko mu Gushyingo 2016, umukozi na nyirabuja bafashwe muri ubu buryo aho umugabo we yari yaramenyeko iyo agiye ku kazi umukozi asambana na nyirabuja maze asaba umupfumu kuberekana akoreshe ubu buryo maze biraba barafatwa.

Mu mwaka wa 2012, umugabo n’umugangakazi bamatanye nyuma y’uko umugabo yagiye gusambana n’uwo mugangakazi.Aba bombi babohowe nyuma yuko uwo mugabo yishyuye nyir’umugore basambanaga hafi amayero 140.

Ibi kandi byabaye nko mu bihugu nka Malawi, Zimbabwe na Philippines kandi byose biba ku bantu baciye inyuma abo bashakanye.

Ifoto yabo bafanye bajyanwe kuri polisi

Related posts

Umugeni yafashwe n’amashitani yatewe na nyina mu bukwe rwagati akuramo imyenda yiruka ku gasi[Reba amafoto]

Chief Editor

Umugabo yaguwe gitumo ari kurya nyirakuru ubwo yari amaze kumwica

Chief Editor

USA:Umuforomokazi yanduje coronavirus abirabura benshi,750 barapfa mu rwego rwo kwihorera

Chief Editor

Leave a Comment