December 4, 2020
slider Ubuzima

Hari ikizere,Mu Rwanda umubare w’abakize covid19 uyu munsi wikubye hafi kabiri uw’abarwaye

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umubare w’abanduye Coronavirus mu Rwanda wiyongereyeho abantu batandatu bituma bagera kuri 255, mu bipimo 1197 byafashwe mu masaha 24 ashize.

Minisante itangaza ko uyu munsi abantu basanzwemo covid19 ari batandatu naho abakize bakaba bazamutse ugereranyije n’iminsi ishize kuko ari 11 bakize mu masaha 24 ashize.

Imibare igaragaza ko abamaze kwandura covid19 mu Rwanda bageze kuri 255 barimo 120 bamaze gukira abandi 135 baracyarwaye.

Kugeza ubu mu Rwanda ibipimo bimaze gufatwa nk’uko Minisante ibitangaza ni 33 303 kuva batangira Ibikorwa byo gupima.

Minisante ivuga ko izamuka ry’iyi mibare rigaragaza ubwiyongere bw’imibare y’abanduye mu batwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abobakorana igasaba abaturarwanda gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda nko gukaraba intoki kenshi kandi bakaguma mu rugo.

Ivuga Kandi ko udupfukamunwa tugomba kwambarwa iyo abantu bavuye mu rugo, ndetse n’iyo bahuye n’abandi benshi, nko mu nsisiro n’ahatuye imiryango myinshi.

Chief Editor/IGIRE.RW

Related posts

CNLG ivuga ko abafata ifoto ya Yezu bakayishyira kuri profile z’imbuga nkoranyambaga baba bapfobya

Chief Editor

Iby’ingenzi byagarutsweho mu nama ya EAC yayobowe na Perezida Kagame

Chief Editor

Polisi y’u Rwanda yagaragaje ibintu birimo gutiza umurindi ikwirakwira rya Covid-19 mu gihugu

Chief Editor

Leave a Comment