November 24, 2020
slider Ubukungu

Ba bihemu bayogoje amabanki ntabwo bari mu bazafashwa nyuma y’icyorezo cya COVID19

Dr. Nsanzabaganwa Monique,Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), avuga ko mu gihe COVID-19 yadindije imikorere hagati y’ibigo by’imari n’abakiriya babyo, hari kwigwa uburyo bwo kuganira uko abafashe inguzanyo bakoroherezwa kuzishyura binyuze mu bushishozi n’imyitwarire iranga abasaba inguzanyo.

Ni mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 03 Gicurasi 2020, aho uwo muyobozi yabajijwe ku bibazo amabanki n’abakiriya bayo bagize nyuma y’ibi bihe bibi byatewe na COVID-19.

Dr. Nsanzabaganwa yavuze ko hagiye kubaho ibiganiro hagati y’ibyo bigo by’imari n’abafashe inguzanyo, mu rwego rwo gusuzumira hamwe uburyo hafatwa ingamba zo korohereza abantu kwishyura bidahungabanyije ubukungu.

Yagarutse ku myitwarire imwe n’imwe isanzwe iranga uwaka inguzanyo, aho bamwe bamara gufata amafaranga ya banki bagaterera agati mu ryinyo, birengagiza amasezerano ndetse bagatangira no gukwepa banki igihe ibahamagaye ngo baganire.

Niho yahereye avuga ko, mu korohereza abantu kwishyura inguzanyo bahawe hazagenderwa ku myirwarire n’imikorere myiza isanzwe iranga uwafashe inguzanyo muri banki.

Ati “Hari bamwe basanzwe ari ba bihemu, bakomeje kwitwaza ko icyo cyorezo cyabahombeje kandi n’ubundi basanzwe batubahiriza amasezerano bagiranye n’amabanki. Mu gihe banki imuhamagaye ngo bagire ibyo banoza mu mikoranire ntiyitabe, ugasanga ni wa muntu wirirwa akwepa”.

Yungamo ati”Kandi iyo yumvise ko banki igiye guteza ibye agatangira kwirukanka hirya no hino mu buyobozi avuga ko arenganye. Muri ibyo biganiro hazabaho ubushishozi, abo bigize ba bihemu ntabwo bari mu bazafashwa”.

Dr. Nsanzabaganwa yavuze ko nubwo hari gahunda yo kwiga ku buryo bwo gufasha abantu mu kwishyura, umubare w’abagana amabanki bagaragaza ibibazo byabo ukiri hasi cyane.

Asaba buri wese wahuye n’icyo kibazo kwegera amabanki n’ibigo by’imari bakorana bakagaragaza ibibazo byabo, birinda kuba bacikwa n’ayo mahirwe bashyirirwaho ajyanye no koroherezwa kwishyura inguzanyo.

Ibi abivuze mu serivisi zimwe zitangira gufungura kuri uyu wa mbere tariki 04 Gicurasi 2020, ari bwo hazagaragara neza icyuho COVID-19 yateje mu rwego rw’ubucuruzi, hashakwa n’ingamba zo kubikemura.

Avuga ko na Leta yiteguye gufasha ibyo bigo by’imari, mu kwirinda ko urwego rw’ubucuruzi rwazamo icyuho.

Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR)Dr.Nsanzabaganwa Monique

Related posts

RIB yavuze aho Evode Uwizeyimana aherereye nyuma yo guhutaza umugore agahita yandika yegura

Chief Editor

Mu bahamagara numero 114,abagera kuri 30% nibo bahamagara bakeneye ubufasha bujyanye na Covid19

Chief Editor

Abanyonzi basabwe kugira amatara ku magare ngo babashe gukora amasaha 24/24

admin

Leave a Comment