November 25, 2020
slider Ubukungu

Bugesera:Ikiraro gihuza akarere ka Bugesera na Ngoma cyangiritse bikomeye bihagarika urujya n’uruza

Ikiraro kiri mu muhanda uhuza akarere ka Ngoma na Bugesera cyangirijwe n’amazi y’umwuzure, yuzuye maze aragisenya ku buryo ingendo hagati y’uturere twombi zahagaze haba ku banyamaguru ndetse n’ibinyabiziga bitandukanye bikunze kuhanyura.

Utu turere tugabanywa n’igishanga cya gashora kigabanya umurenge wa Gashora mu karere ka Bugesera ndetse n’umurenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma kandi kinyuramo n’uruzi rw’akagera.Utu turere dukunze guhahira kuko nk’akarere ka Ngoma gakunda kweza imyaka noneho abaturage b’akarere ka Bugesera bakajya guhahirayo.

Si ibyo gusa kandi kuko icyo kiraro cyangiritse,cyahagaritse ingendo z’amamodoka ahanyura akuye ibiribwa mu karere ka ngoma yerekeza mu mujyi wa Kigali ndetse n’andi mamodoka aturuka mu mujyi wa Kigali ajyanye ibicuruzwa mu karere ka Ngoma.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yabwiye IGIRE ko iki kiraro cyangirijwe n’amazi y’umwuzure ariko bamaze kubimenya bakaba bagiye kugisana mu gihe bategereje kuzagikora mu buryo burambye ubwo bahaza hanyuzwa kaburimbo.

Ati”Turateganya ko gisanwa.Ubundi kigomba kubakwa mu buryo buramye kuko uriya muhanda uri muri gahunda ngo hashyirwemo kaburimbo ariko umwuzure wagisenye ariko turimo gukorana n’inzego nkuru zo kurwego rw’igihugu kugira ngo gisanwe mu buryo imigenderanire yongera hanyuma uburyo burambye n’ubundi burateganijwe”.

Muri uyu muhanda hateganyijwe kuzanyura kaburimbo ituruka mu mujyi wa Kibungo mu karere ka Ngoma ukambuka ukagera Ramiro mu karere ka Bugesera ugakomerezaho no mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza.Inyigo yo kuwubaka yararangiye hakaba hasigaye gutangira igikorwa.

Iki kiraro kinyura hejuru y’umugezi wa Kamihuro uri mu gishanga cya Gashora
Iki kiraro kiri ku ruhande rw’akarere ka Bugesera mu muhanda uteganijwe kuzubakwamo kaburimbo
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Mutabazi Richard avuga bagiye gusana icyo kiraro mbere y’uko cyubakwa mu buryo burambye

Chief Editor/IGIRE.RW

Related posts

Abagore bari mu kaga bumva batekanye ndetse bafitiye ikizere abapolisi b’abagore ugereranyije n’abagabo

Chief Editor

Abayobozi b’amahoteli n’amaresitora basabwe kujya bandika imyirondoro yose y’abakiriya bahageze

Chief Editor

Ubwandu bwa Coronavirus mu Rwanda bwatangiye kwigaragaza mu batwara abagenzi kuri moto

Chief Editor

Leave a Comment