November 29, 2020
slider Ubukungu

Ibiciro by’ingendo byiyongereyeho 47% ku byari bisanzwe

Urwego rw’igihugu ngenzura mikorere RURA rwatangaje ko ibiciro by’ingendo byiyongereyeho 47% ku biciro byari bisanzwe bikazubahirizwa mu gihe cyo kwirinda covid19 aho abantu basabwa gutandukana,ariko ubwo iki cyorezo kizaba gicitse,bizongera bigasubira uko byahoze mbere.

Mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 4 Gicurasi 2020 mu Rwanda abantu bari busoze gahunda ya Guma mu rugo bagasubira mu mirimo imwe nimwe yafunguwe,hashyizwe amabwiriza y’uko ingendo zizakorwa mu madoka atwara abagenzi mu mujyi wa Kigali ndetse no gati mu ntara.

Inama y’abaminisitiri yateranye tariki 30 Mata,yafashe umwanzuro w’uko ingendo zifungurwa ariko zigakorwa aho imodoka zizakora mu mujyi wa Kigali nta kuharenga ngo zijye mu ntara ndetse n’izizakora mu ntara rwagati nta kuharenga ngo zijye mu yindi ntara cyangwa mu mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro umuyobozi wa RURA,Col Patrick Nyirishema, yagiriye kuri RBA,yavuze ko izo ngendo nubwo zifunguwe zizakorwa hubahirizwa amabwiriza yashyizweho n’inama y’abaminisitiri nko; kwambara agapfukamunwa kuri buri muntu,guhana intera ya metero hagati y’umuntu n’undi ndetse n’andi atandukanye.

Avuga ko nk’ibwiriza ryo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi,ryatumye habaho kugabanyamo kabiri umubare w’abantu bisi itwara kugira ngo iryo bwiriza ryubahirizwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Ati”Nk’aya mabisi yo muri Kigali afite aho abantu bahagarara,ubundi iriya bisi igenewe abantu 70 ariko izajya itwara abantu 32.Mfashe nka coaster ubundi zitwara abantu 30,zizajya zitwara abantu 15″.

Akomeza avuga ko kugira ngo izo modoka zikore,hari amafaranga aba yakoreshejwe bashyirimo lisanse Kandi abazitwara bagasabwa gushyiramo abantu bakeya hafi 50% y’abantu bari basanzwe bajyamo,byabaye ngombwa ko ibiciro bisubirwamo.

Ati”Umubare w’abantu bagenda mu modoka twawugabanyijemo kabiri nk’uko byakabaye bimeze,ariko twazamuyeho 47% ku giciro cyari gihari muri ibi bihe tudashobora kubemerera gushyiramo abantu benshi nk’uko bisanzwe”.

Yavuze ko ubwo icyorezo kizaba kimaze kurangira,abantu badasabwa gushyiramo intera hagati yabo bicara mu modoka nk’uko byari bimeze mu bihe bya mbere,ibiciro bizongera bigasubira nk’uko nabyo byahoze mbere.

Chief Editor/IGIRE.RW

Related posts

Musanze:Abagituye mu manegeka bafite impungenge z’ubuzima bwabo

Chief Editor

Umupaka wa Gatuna uzuzura ku giciro cya mbere hiyongereyeho asaga miliyari 9Frw

admin

Gicumbi:Hatangajwe imyirondoro y’abantu 6 barwaye covid19 abahuye nabo basabwa kwigaragaza

Chief Editor

Leave a Comment