November 28, 2020
Hanze

Ibyishimo ni byose kuri Donald Trump kubera igaruka mu ruhame rya mushuti we Kim Jong-Un

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko “yishimiye” ko Kim Jong-un, umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru, yongeye kugaragara kandi akaba asa n’ufite ubuzima bwiza.

Uwavuga ko aba bategetsi bombi ari inshuti ntiyaba yibeshye cyane kuko akenshi nibo bantu bahura isi yose igashaka kumenya icyo baganiriye ndetse n’ibyo bagezeho.Kandi Donald Trump nubwo yabicishaga mu marenga ntiyari yishimiye ko Kim akomeza kubura.Ibi bikaba byaragaragazwaga n’ibiganiro byinshi Trump yagiranaga n’abanyamakuru ntasoze atagize icyo avuga kuri Kim Jong-Un.

Ibyishimo rero by’uko yagarutse,byagaragariye mu butumwa bwo bwa Trump kuri Twitter aho yanditse agira ati: “Jyewe ubwanjye nishimiye kubona agarutse kandi ameze neza!”

Amakuru avuga ko ku wa gatanu w’iki cyumweru, Kim yongeye kwigaragaza ataha uruganda rukora ifumbire.

Bwari bwo bwa mbere yongeye kuboneka mu ruhame nyuma y’ibyumweru hafi bitatu byari bishize ataboneka.

Ukutaboneka kwe – by’umwihariko mu birori byo kwihiziza isabukuru y’amavuko ya sekuru iba ku itariki ya 15 y’ukwa kane, umwe mu minsi mikuru ikomeye muri icyo gihugu – kwenyegeje ihwihwisa ku isi ko arwaye.

Ibiro ntaramakuru KCNA bya leta ya Koreya ya ruguru byatangaje ko ku wa gatanu Kim yakase igitambaro byo gutaha uruganda rukora ifumbire.

Ndetse, nkuko ibiro ntaramakuru KCNA byakomeje bibitangaza, abari bitabiriye ibyo birori “batera hejuru bamwishimiye” ubyo yahageraga.

Ku wa mbere, ubwo ihwihwisa n’ibihuha ku buzima bwa  Kim ryari rikomeje, Perezida Trump yari yavuze ko “azi neza” uko Kim amerewe, ariko yongeraho ati: “Sinshobora kubivugaho”.

Icyo gihe yongeyeho ati: “Gusa mwifurije ihirwe”.

Mu myaka ya vuba ishize, Perezida Trump na  Kim bubatse umubano wihariye.

Aba bagabo bombi bamaze guhura mu biganiro inshuro eshatu kuva mu mwaka wa 2018, ndetse bohererezanyije amabaruwa Trump yavuze ko ari “meza cyane”.

Ariko, mu mezi ya vuba ashize, ibiganiro hagati yabo bigamije ko Koreya ya ruguru ireka gahunda yayo yo gucura intwaro kirimbuzi za nikleyeri byarahagaze.

 

Related posts

AU igiye gupima umuti uvura covid19 wakozwe na Madagascar

Chief Editor

Burundi:Uwari umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD yatorewe kuzariserukira mu matora ya Perezida

Chief Editor

Umubare w’abagore bazaterwa inda zitateganyijwe mu bihe bya Guma mu Rugo uzagera kuri miliyoni 7

Chief Editor

Leave a Comment