November 28, 2020
Imikino slider

Kagere Meddie arifuzwa n’ikipe yo mu kiciro cya mbere muri Espanye ku madorari $600,000

Ikipe yo muri Espagne Levante ngo yatangije icyifuzo cyo gusinyisha rutahizamu w’umunyarwanda Kagere Meddie mu mpeshyi kandi iyi kipe yashyize kumeza amadorari y’amerika ibihumbi 600 kugira ngo imwegukane.

Kagere w’imyaka 33 y’amavuko kuri ubu akinira igihangange cyo mukarere Simba SC muri shampiyona ya Tanzania Premier League kandi yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka muri shampiyona ya Kenya nyuma yo gutorwa n’abanyamakuru b’imikino.Akaba amaze gutsinda ibitego 19 mu mikino 28.

Niba amasezerano aramutse abaye, nkuko byatangajwe n’uwumushakira akaryo witwa Patrick Gakumba, Kagere azahabwa amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe yo muri La Liga.

Gakumba yagize ati: “Levante imaze igihe ikurikira Meddie (Kagere).Bamubonye bwa mbere mu mukino wa gicuti umwaka ushize wahuje Simba na Sevilla, kandi kuva icyo gihe bahise bamwishimira.”

Muri Gicurasi umwaka ushize,iyi kipe yatwaye igikombe cya shampiyona muri Tanzaniya, Simba SC, yakiriye Sevilla yo muri Espagne mu mukino wa gicuti warangiye Sevilla itsinze bigoranye Simba 5-4.

Ati: “Barebye kandi banasesengura inyandiko ze mu Rwanda ndetse no mu gihe yakoranye na Gor Mahia (muri Kenya) kandi bashimishijwe n’ubuhanga bwe bwo gutsinda. Niba Simba yemeye ayo masezerano, Kagere ashobora gukina muri La Liga muri shampiyona itaha.

Gakumba yongeyeho ko amafaranga yo Levante izatanga ashobora kuba ingingo nyamukuru ndetse ikomeye kuri Kagere yatuma yerekeza mu Burayi.

Kagere Meddie(Ibumoso) n’uwushinzwe kumushakira akaryo(Manager),Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager

Icyakora, hari amakuru avuga ko uyu rutahizamu w’Umunyarwanda ubu ari gushakishwa n’ikipe yo muri Alubaniya yitwa KF Skenderbeu Korce, kandi ngo impande zombi zatangiye ibiganiro by’ibanze.

Kagere yakiniye amakipe nka Atraco (ubu ikaba atakiriho), SC Kiyovu, Mukura VS, Polisi na Rayon Sports ndetse na KF Tirana muri Alubaniya, niwe mukinnyi mwiza wa Simba kuko bageze muri kimwe cya kane kirangiza muri Caf 2018/2019 Champions League kunshuro ya mbere mu mateka.

Uyu mugabo kandi yaje ku rutonde rw’abakinnyi 20 b’intoranywa batowemo uwahize abandi ku mugabane wa Afurika mu mwaka wa 2019.

Abakinnyi 20 bahataniye igihembo cya CAF cya 2019 na Kagere Meddie arimo

 

Related posts

Ikoranabuhanga ryatumye urubanza rwa Nsabimana Callixte Sankara rusubikwa

Chief Editor

Rusizi:RIB yataye muri yombi abantu 40 bakekwaho gutera abangavu inda

Chief Editor

Rusizi:Umuyobozi wa GS Muramba yatawe muri yombi akekwaho kwiba sima zagenewe kubaka ibyumba by’amashuri

Chief Editor

1 comment

Ndacyayisenga Vedaste May 4, 2020 at 1:20 am

Ntimukabeshye. Sinigeze mbona ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri imwe muma shampiyona atanu akomeye i Burayi yifuza kugura umukinnyi uri mu myaka Kagere agezemo; noneho wo mu gihugu kitazwimo umupira!

Reply

Leave a Comment