November 30, 2020
slider Ubuhinzi

MINAGRI yeretse abahinzi uburyo bugezweho bwo gutera imigozi y’ibijumba butanga umusaruro mwiza

Ibijumba ni igihingwa cy’ingenzi cyera vuba kikagira umusaruro mwiza hatagombye inyogeramusaruro nyinshi.Byera mu turere twinshi tw’igihugu, byihanganira imvura nke,izuba ryinshi,n’ihindagurika ry’ikirere.Bishobora kurwanya isuri kuko bitwikira ubutaka.

MINAGRI igira inama abahinzi y’uburyo bakifashisha batera imigozi y’ibijumba aho ingeri y’umugozi yo hejuru,igomba kuba ifite uburebure byibura bwa santimetero 30 maze igice kinini cy’iyo ngeri (2/3), kikaba aricyo kijya mu butaka ku buryo nibura amaso abiri (2) y’umugozi yinjira mu gitaka.

MINAGRI isaba abahinzi ko bazajya babagara imigozi y’ibijumba kuko nabyo biri mu bituma umusaruro wiyongera kandi ku buryo bushimishije.

Iti”Bagara nyuma y’ibyumweru bitatu(3) na bine ( 4) uteye kandi uvanemo imigozi isa n’irwaye cyangwa idakura neza kugira ngo idakwirakwiza virusi mu murima.Igihe ubagara usabwa gutwikira ibijumba n’igitaka, kugira ngo ufunge imitutu imungu zitinjiramo”.

Ngo kubagara ni ingenzi kuko bikorwa mu rwego rwo kugabanya ibyatsi bicura ibijumba intungagihingwa ndetse n’ ibyatsi bibi bicura ibijumba kandi bikaba byanabikururira udukoko n’ubundi burwayi.

Dr. Damien Shumbusha, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibijumba mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) yabwiye IGIRE ko Ibijumba byera mu butaka bwiza, bworoshye, kuko ari bwo butuma imizi y’imigozi iteyemo ibasha gushora neza.

Yakomeje agira ati”Hashyirwamo ifumbire y’ imborera ku gipimo cy’ibiro 25 kugera kuri 30 kuri Ari igashyirwamo mu gihe cyo gukora imitabo.Ibijumba bikungahaye kuri vitamini A kimwe n’ibindi bihingwa by’ibinyabijumba, bikenera cyane umunyu wa Potassium (K), cyane cyane mu gihe cyo gukuza (kubyibuha) ibijumba.Bityo imvaruganda (NPK 17-17-17) ikaba yakongerwamo muri icyo gihe. Hashobora no kwifashishwa ivu kuko rikize cyane ku munyu wa “Potassium (K)

Amwe mu moko meza y’ibijumba ashobora gutanga umusaruro mwiza uri hagati ya toni 20 na 25 kuri Hegitari,harimo;Cacearpedo, Gihingumukungu, Kabode, Terimbere, VITA na Ukerewe

Ikindi kandi ni uko aya moko yose yera ibijumba bikungahaye kuri vitamini A,yihanganira izuba ndetse akera vuba hagati y’amezi ane(4) na tanu (5).

Gusarura ibijumba bikoranwa ubwitonzi hirindwa ko byakomereka (kwirinda kubitema).Umuhinzi kandi agomba guca imigozi mbere y’iminsi ibiri (2) cyangwa itatu(3) kugira ngo ibijumba bikomere kandi bizamare igihe bitarabora.

Ikindi kandi ibijumba bigomba kugirirwa isuku bikimara gusarurwa nko gukurwaho itaka maze bigatwarwa mu kintu gipfundikiye ariko gihitisha umwuka cyangwa mu mifuka itangiza igishishwa cyabyo.

Ingeri y’umugozi w’ibijumba iterwa igomba kuba ifite uburebure byibura bwa santimetero 30 igice kinini cy’iyo ngeri kikaba aricyo kijya mu butaka
Kubagara imigozi y’ibijumba bikorwa nyuma y’ibyumweru bitatu(3) na bine ( 4) uyiteye
Ibijumba usibye kubirya bitetse bivamo ibintu bitandukanye nk’imigati,amandazi n’ibindi.

 

Chief Editor/IGIRE.RW

Related posts

Abantu 25 mu Rwanda nibo bamaze gukira covid19

Chief Editor

2016 Senior 6 examinations results released

admin

A new regional centre launched in Kigali to eradicate GBV

admin

Leave a Comment