December 3, 2020
Ubutabera

Rwamagana:Umugabo yishe umwana w’umuturanyi arangije aramwotsa aramurya

Umugabo witwa Hakizimana Emmanuel w’imyaka 27 wo mu murenge wa Nyakariro mu karere ka Rwamagana,yatawe muri yombi nyuma yo kumugwa gitumo yishe umwana w’umuturanyi aramwotsa aramurya.

Aya mahano yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 2020,aho iyi nkozi y’ikibi yishe uwo mwana w’umuturanyi ufite imyaka 10 y’amavuko abanje kumuca umutwe hanyuma aramwotsa aramurya.

Muhigirwa David,umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakariro yavuze ko koko ayo mahano yabaye aho uwo mugabo yasanzwe iwe yishe uwo mwana inyama ze amaze kuzotsa ari kuzirya.

Yagize ati: “ Nibyo uwo mugabo yagiye mu rugo rw’umuturanyi afata umwana wabo witwa Ngabonzima Emmanuel ufite imyaka icumi amujyana iwe mu rugo aramuniga amuca umutwe, amukata igitsina n’ibiganza n’umukondo, n’ibindi bice by’umubiri atangira kubirya, yabanje aramubabura yadukira inyama ararya.”

Gitifu Muhigirwa avuga ko kugira ngo bimenyekane byaturutse ku kugenzura amabwiriza ajyanye no kwirinda Icyorezo cya Koronavirus, aho muri ako gasantere hari hari abantu bari kunywera ahantu mu rugo, aba Dasso n’abandi bayobozi bagiyeyo bamugwaho ari kurya inyama z’uwo mwana.

Ati :“Bagenzuye neza bahise babona umutwe w’uwo mwana bamenya ko yamwishe, bagiye kumufata afata umuhoro ashaka kubatema, yageze aho ashaka kwiruka abantu baramufata.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda iki cyorezo baguma mu ngo zabo bagatangira amakuru ku gihe kandi bakita ku bana babo cyane cyane bababa hafi. Avuze ko imiryango yombi nta kibazo yagiranaga ku buryo byagera aho uyu mugabo arya umwana w’abandi.

Uyu mugabo wafashwe akora ayo mahono,yashyikirijwe Sitasiyo ya RIB ya Muyumbu mu gihe hategerejwe ko yoherezwa i Rwamagana.

Related posts

Nyaruguru:Abayobozi n’abakozi b’akarere bakomeje gufungwa,abandi bane batawe muri yombi

Chief Editor

Nsabimana Calixte Sankara wa FLN yahishuye ko Perezida wa Zambia yabateye inkunga yo gutera u Rwanda

Chief Editor

Rulindo:Umugabo yarashwe ubwo yageragezaga gutoroka ahita yitaba Imana

Chief Editor

3 comments

Jennifer May 4, 2020 at 4:10 am

Aka ni akumiro noneho 🙊🙊🙊🙊🙊🙊ese abantu nkaba baracyabaho????cyokora bamukanire urumukwiye iki cyaha ni ndengakamere

Reply
Charles May 4, 2020 at 4:52 am

Mana yanjye! Ese murwanda hari itegeko rihana bene ayo mahano ? Uyu arenze inyamaswa iyaba urwanda rwagiraga igihano cyurupfu kuko icyaburundu gusa agakomeza kugaburirwa na Leta arya imitsi igihugu ndumva kidahagije.

Reply
Ok ok May 11, 2020 at 5:03 pm

Iyi guma murugo yari kuzasiga nibirenze ibi bikorwa.

Inzara si ikintu!!

Reply

Leave a Comment