December 1, 2020
slider Ubuzima

Bugesera:Abadafite telefone na radiyo ntibasobanukiwe neza ibimenyetso bya Covid19

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera badafite radiyo na telefone ntibarabasha gusobanukirwa neza ibimenyetso biranga umuntu urwaye coronavirus aho bamwe bagifata, kurwara umutwe nk’ikimenyetso cy’iyo ndwara.

Ubusanzwe ibimenyetso by’umuntu ukekwaho indwara ya covid1; ni umuriro, gukorora no kunanirwa guhumeka neza, bijya gusa n’iby’ibicurane (grippe/cold) bisanzwe, byo bishobora kugaragara hagati y’iminsi 2 na 14 iyi virus ikugezeho.

Mujawimana  Ange afite imyaka 32, atuye mu mudugu wa Nyakariba, Akagari ka Gihembe, Umurenge wa Ngeruka udafite telefoni na Radio avuga ko ibimenyetso bya coronavirus azi ari inkorora n’umuriro mwinshi.

Ati”Nyine ibimetso nzi ni inkorora,guhinda umuriro.Ubwo umuntu wafashwe n’inkorora agomba guhita yihutira kujya kwa muganga”.

Avuga ko amakuru ya Covid-19 ayamenya ayakuye mu baturanyi be bafite radiyo ndetse n’abandi bantu bahura nawe iyo agiye guhinga.

Ati : “Iyo uciye ku muntu waraye wumvise amakuru, ugiye nko guhinga, ahita akubwira ati, wumvise yuko hiyongereyeho abandi, ubwo rero ukajyana ayo kuko nta yandi umuntu amenya”.

Mujawimana avuga ko inzego z’ubuyobozi nazo zigerageza kubasobanurira ibimenyetso bya covid19 ndetse n’uko bayirinda hifashishijwe bariya bantu batangaza amakuru mu mudugudu no mu murenge.Gusa ngo nta bantu bo mu nzego z’ubuzima bajya babona babigisha ku byerekeranye na covid19.

Mu genzi we witwa Havugimana Theophile w’imyaka 26 atuye mu mudugudu wa Biryogo, Akagari ka Kagenge, wa Mayange, nawe udafite radio cyangwa telefoni avuga ko nta kimenyetso cyayo azi ariko amwe mu makuru yayo ayumvira ku isoko.

Ati“Reka reka! usibye kugera ku isoko ukumva ibya Coronavirus, ukabyumva no kuri radiyo z’abandi,ukumva nyine ko hari icyorezo cyaje nta kindi kintu tubiziho.

Abantu badafite radiyo ntabwo babimenya ni ukujya ku isoko nka kuriya ugakaraba bakubwira bati indwara iriho.Ubwo akenshi na kenshi abaturage bayifata nka Sida, udafite radiyo yumva ko ari akarwara koroheje nyine nta kundi”.

Niyitegeka Elisee, ni umugabo afite imyaka 38, atuye mu Mudugudu wa Rukindo, Akagari ka Rukindo, Umurenge wa Mayange, ku ruhande rwe avuga ko ibyo azi kuri coronavirus ari ukubabara umutwe.

Ati“Ikimenyetso tuzi ni uko ngo iyo yagufashe bahita bakujyana aho bita mu kato.Umuntu umwe yigize kumbwira ngo ibimenyetso ngo ni ukuba urwaye umutwe”.

Akomeza vuga ko iyi ndwara ari indwara y’abakire ituruka mu mujyi wa Kigali. Ikindi ngo nta bayobozi bagera mu mago babigisha ku byerekeranye na Covid-19, usibye ko bahurira mu nzira babirukana bababwira ngo nibasubire mu rugo.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, yabwiye IGIRE ko ubukangurambaga bagerageza kubukora bifashishije ibitangazamakuru bitandukanye nka aho banyuza ibiganiro nko kuri Radio Izuba yumvwa muri aka karere, Radiyo /Televiziyo Rwanda ndetse na Radio isango na televiziyo.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Mutabazi Richard bifashisha megafone mu bukanguramba ku badafite ikoranabuhanga

Avuga ko ku bantu badafite Radiyo na telefone batabasha kumva ubukanguramba ku byerekeranye na covid19,nk’ubuyobozi bashyizeho indangurura majwi zinyura mu midugudu yose igize aka karere.

Ati”Mu midugudu za megaphones zirahari, yego ntitubizi kimwe ngirango umbajije ibimenyetso sinzi ko uko nabivuga siko umuganga yabivuga, ariko ubukangurambaga bwarakozwe ahantu hose, ari naho hahereho abantu bakangurirwa kuguma mu rugo, gukaraba, ingamba zo kwirinda zakurikiraga kubabwira icyorezo twirinda icyo aricyo n’uko gifata, ubukangurambaga ni uguhozaho”.

Ese gukaraba intoki bishobora kuba byagufasha kwirinda iyi ndwara?

Zimwe mu ngamba zashyizweho zo kwirinda iyi ndwara ikomeje gutwara ubuzima bwa benshi harimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune kenshi gashoboka.

Impamvu iyi ngamba iza mu zibanze,ni uko Coronavirus yandura iyo umuntu yitsamuye cyangwa akoroye agashyiraho intoki,virus ihata ijya kuri izo ntoki ubwo yasuhuzanya na mugenzi we agahita amwanduza.

Indi mpamvu ni uko iyo umuntu afite ibiganza iyo virus iriho, ashobora gukora ku kintu akayihasiga bigatuma abantu bandi bari bukoreho bahita bandura mu buryo bworoshye,bityo mu rwego rwo kuba wakirinda kwandura cyangwa kwanduza abandi umuntu akaba asabwa gukoraba intoki n’amazi meza n’isabune.

Iyi ngamba kandi ishimangirwa na Mukamunana Alphonsine ushinzwe Ubuzima bushingiye ku bidukikije muri Minisiteri y’Ubuzima aho avuga ko ubuzima bw’umuntu abufite mu biganza bye, akaba akwiye kwita ku isuku y’intoki kuko zimufasha mu bintu byinshi.

Ati: “Ubuzima bwawe ubufite mu biganza byawe kuko ikintu cyose ugikoresha intoki, nukenera kwiyuhagira, kwambara, kwishima, nujya kurya, nujya ku bwiherero, gufura, n’ibindi byose ubikoresha intoki.Niyo mpamvu uko ubona intoki zigufasha ibintu byose n’ubuzima ugomba kubwitaho ukazikaraba kandi ukoresheje amazi meza n’isabune”.

 

Hifashishwa megafone basobanurira abaturage ibimenyetso bya covid19

Related posts

Qatar yashyikirije u Rwanda toni 15 z’ibikoresho byifashishwa mu guhangana na covid19[Amafoto]

Chief Editor

Ibyaranze tariki 04 Kamena 1994 birimo ifatwa rya Kabgayi umunsi w’agahinda kuri Kambanda

Chief Editor

Perezida Kagame yateguje abayobozi bakora nabi kwitegura ibyemezo agiye kubafatira

Chief Editor

Leave a Comment