December 4, 2020
Hanze slider

Hari uduce two mu ntara twashyizwe mu mujyi wa Kigali mu bijyanye n’ingendo

Urwego ngenzuramikorere RURA rutangaza ko ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara by’umwihariko uduce twegereye umujyi,zemewe bitewe n’uko hari abakozi bakora mu mujyi wa Kigali ariko bagataha muri utwo duce duhereye mu ntara.

Mu gihe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 avuga ko nta ngendo zemewe hagati y’intara n’umujyi wa Kigali,gusa hari uduce twashyizwe muri Kigali mu bijyanye n’ingendo.Utwo duce ni Rwamagana na Bugesera mu Burasirazuba, ndetse na Kamonyi mu Majyepfo

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema,yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuri ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko hari abakozi benshi bakorera muri Kigali bagataha mu nkengero zayo.

Ati “Uvuye i Rwamagana turabara ko guhera i Nyagasambu ari muri Kigali, uvuye mu Bugesera umujyi wa Nyamata na wo turawubarira muri Kigali, uvuye mu Majyepfo hariya ku Ruyenzi na ho turahabarira muri Kigali”.

Avuga ko iki cyemezo cyafatiwe mu nama bakoranye n’inzego zitandukanye zirimo abashinzwe umutekano.

Yabwiye iki gitangazamakuru ko nta kindi yavuga kirenze icyo kubasaba gukumirira abinjira muri Kigali hirya y’utwo duce.

Kuri ubu nk’uko amabwiriza ya Guverinoma abisaba,ngo habera ibikorwa rusange hose abantu bagomba kuhinjira babanje gukaraba intoki, gusiga intera hagati yabo ndetse bakitabira kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo kwirinda guhererekanya amafaranga mu ntoki ari nayo ntandaro nyamukuru yo kwandura icyorezo cya Covid19.

 

Related posts

Burundi:Ibiro bya perezida byatangaje abagize guverinoma nshya iyobowe na Bunyoni

Chief Editor

Minisitiri Biruta avuga ko nta bihombo byihariye bizaterwa n’isubikwa ry’inama ya CHOGM

Chief Editor

Igikomangoma cy’u Bubiligi cyanduriye coronavirus mu birori

Chief Editor

Leave a Comment