November 23, 2020
Andi makuru slider

Kigali:Umunsi wa mbere wo gusubira mu mirimo n’ifungurwa ry’ingendo nyuma y’iminsi 44 [Amafoto]

Nyuma y’igihe kitari gito kigana n’iminsi 44 Leta y’u Rwanda ishyizeho ingamba zo kwirinda kwirakwira ry’icyorezo cya Covid19 mu gihugu,ibikorwa bigahagarara,ingendo zigahagara ndetse n’ibindi,kuri ubu ibikorwa bimwe na bimwe byongeye gufungurwa abantu basubira mu mirimo n’ingendo nazo zirakomeza.

Tariki 14 Werurwe nibwo umuntu wa mbere urwaye covid19 yagaragaye ku butaka bw’u Rwanda,nyuma bakomeza kugenda biyongera bitewe n’uko abenshi bavaga hanze ari nako bagenda bahura n’abandi bari mu gihugu nabo bagenda bandura icyo cyorezo.

Hashize icyumweru kimwe umurwayi wa mbere agaragaye mu Rwanda, tariki 21 Werurwe 2020 Leta y’u Rwanda yahise ishyiraho ingamba zikomeye kugira ngo zifashishwe mu guhangana n’icyorezo cya coronavirus cyari kimaze gufata abantu bagera kuri 17.

Izo ngamba zashyizweho zihabwa igihe cyo gukurikizwa kuva kuri iyo tariki kugeza nyuma y’ibyumweru bibiri ariko byakomeje kwiyongera bitewe n’umuvuduko icyorezo cyagaragazaga mu Rwanda.

Iminsi yaragiye indi irataha,cyera kabaye icyorezo gitangira kugenza make mu baturage ari nabwo Leta yafashe umwanzuro wo koroshya ingamba zikomeye zari zarafashwe nko kuguma mu rugo,gufunga asoko n’amaduka usibye ayacuruza ibiribwa n’imiti,ingendo z’amamodoka zirahagarara haba mu mujyi wa Kigali ndetse no muturere twose tw’igihugu usibye izitwara ibiribwa n’imiti,insengero n’amateraniro birahagarikwa  ndetse n’amashuri yo yari yarahagaritswe mbere.

Inama y’abaminisitiri yateranye tariki 30 Mata,yafashe umwanzuro w’uko ingendo zifungurwa ariko zigakorwa aho imodoka zizakora mu mujyi wa Kigali nta kuharenga ngo zijye mu ntara ndetse n’izizakora mu ntara rwagati nta kuharenga ngo zijye mu yindi ntara cyangwa mu mujyi wa Kigali.

Kuri uyu wa Mbere tariki 4 Gicurasi 2020mu Rwanda abantu basoJe gahunda ya Guma mu rugo basubira mu mirimo imwe nimwe yafunguwe.

Uku niko mu mujyi wa Kigali hari hameze muri iki gitondo abantu bajya ku mirimo.

Mu muhanda wa Kimilonko rwari urujya n’uruza
Muri gale ya Remera imodoka zari nyinshi
Amaduka ari ku muhanda ugana kuri gare ya Remera yafunguye abantu baracuruza abandi baragenda nta kibazo
Imodoka ziri Muri gare ya Remera hafi ya zose ni izisanzwe zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali kuko ingendo mu Ntara ntizemewe
Abagenzi muri gare ya Remera Bari benshi batonze umurongo ariko hibandwa ku mabwiriza yo gushyiramo intera
Abagenzi muri gare ya Kimironko nabo bari batonze umurongo hubahirizwa intera ya metero hagati y’umuntu n’undi
Kwinjira mu isoko rya Kimironko abantu batonze umurongo mbere yo kwinjira bakabanza gukaraba
Imodoka mu muhanda mu masaha y’igitondo zari nyinshi
Aha ni mu mujyi i Nyarugenge ahazwi nko ku iposita
Ku isoko rya Kimisagara abantu binjiraga babanje kujya ku murongo banakarabye intoki
Muri gare ya nyabugogo harimo imodoka nkeya kuko inyinshi zikunze kubamo ni izajya mu ntara Kandi ntizemewe nk’uko amabwiriza yo kwirinda covid19 ibiteganya
Muri gare ya Nyabugogo naho abagenzi bari benshi batonze umurongo hubahirizwa intera ya metero
Mu masangano y’imihanda ahazwi nka feu rouge mu giporoso Remera hari urunyuranyurane rw’imodoka n’abantu
Gisimenti i Remera imodoka zari zongeye kuzura mu muhanda nk’uko byari  bisanzwe Mbere
Lompuwe yo kwa Lando na Ndoli i Remera

 

Chief Editor/IGIRE.RW

Related posts

U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Uganda mu majonjora y’igikombe cy’isi 2022

Chief Editor

Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyarubuye aho uwitwa Simba yaryaga ibice by’abamaze kwicwa

Chief Editor

Perezida Kagame yashimiye bikomeye Ujili Masai uhora atekereza kuri Basketball y’u Rwanda

Chief Editor

Leave a Comment