November 24, 2020
Hanze

Umubare w’abagore bazaterwa inda zitateganyijwe mu bihe bya Guma mu Rugo uzagera kuri miliyoni 7

Ikigega cy’umuryango w’abibumbye kita ku baturage (UNFPA),gitangaza ko abagore bagera kuri miliyoni zirindwi bashobora kuzatwara inda(gutwita) zitateganyijwe mu gihe ibihe byo ku guma mu rugo bitewe na covid19 bayaba bimze amezi agera kuri atandatu.

Iki kigega kivuga ko muri ibi bihe ibitaro bihanze amaso cyane ku barwaye coronavirus abandi baturage bagasabwa kubigana ari uko habaye ikibazo kidasanzwe, bityo ngo ibi bintu bizagira ingaruka ikomeye y’uko gutwita.

UNFPA ivuga kandi ko kuba serivise zo kuboneza urubyaro ku bagore n’abakobwa,batagihabwa umwanya wa mbere hamwe na hamwe nk’uko byari bisanzwe,bishobora gutuma abagore baterwa inda zitateganijwe zigera kuri miliyoni zirindwi mu gihe ibihe bya covid19 byagera ku mezi atandatu.

UNFPA igira iti”Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere aho serivise zitameze neza,biteganyijwe ko miliyoni zirindwi z’abagore bashobora kuzaterwa inda zitateganyijwe igihe ibihe bya coronavirus byagera ku mezi atandatu”.

Ikomeza ivuga kandi ko “uko ibihe bya coronavirus byiyongeraho amezi atatu,abategetsi bakwiye bakwiye kuzajya bongeraho miliyoni ebyiri z’inda zitateganyijwe ziyongera kuri miliyoni zirindwi”.

Dr.Ramiz Alkabarov,umuyobozi wungirije wa UNFPA ngo ibi abishingira ku kuba icyuho muri serivise zo kuboneza urubyaro cyariyongereye.

Ati”Mu bihugu 154 bifite uburyo bw’ubuvuzi buciriritse,harimo icyuho mu ngengo y’imari mu myaka 10 iri imbere ingana n’amadorari ya Amerika miliyari 250.Ubu icyo cyuho cyariyongereye.Hakenewe gushyira imbere serivise zo kwita ku bagore n’abakobwa”.

Dr.Ramiz avuga ko hakenewe kwita ku bagore batwite bagaragaza ibimenyetso bya coronavirus ndetse ko kuba amavuriro yatangaga serivise zo kuboneza urubyaro yarafunze,ari ikibazo gikomeye.

Mu mwaka wa 2030,UNFPA yari yateganyije ko izaba yamaze guca burundu ikibazo cy’abatwita inda batateganyije,ingingo yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya covid19 cyadutse mu mpereza za 2019 bigatuma abatuye isi bategekwa kuguma mu rugo kugira ngo hirindwe ikwirakwira ryacyo.

Related posts

Burundi:Abasirikare 36 barimo abagore batwite batawe muri yombi bakiva mu butumwa bw’amahoro

Chief Editor

Kugeza urukingo rwa Covid-19 mu bice byose by’isi bizasaba indege 8,000,Afurika bizagorana

Chief Editor

FMI yasoneye u Burundi umwenda ungana na miliyoni hafi 8 z’amadolari y’Amerika

Chief Editor

Leave a Comment