November 24, 2020
Ubutabera

Burera:Umwe mubagize itsinda ry’abarembetsi yafatanwe ibiyobyabwenge birimo na Kanyanga

Ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano zo mu karere ka Burera mu murenge wa Ruhunde mu kagari ka Gaseke Polisi yafatanye uwitwa Tuyishimire Emmanuel litiro 57 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga n’ibilo 16.5 by’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana avuga ko uwafashwe yari agize itsinda ry’urubyiruko rujya mu gihugu cya Uganda kuvanayo ibiyobyabwenge, gusa abo bari kumwe bo bashoboye gucika inzego z’umutekano.
Yagize ati “Ni urubyiruko ruzwi ku izina ry’abarembetsi, bazwiho kujya mu gihugu cya Uganda bakavanayo ibiyobyabwenge. Banyura mu gishanga cy’Urugezi ari naho uriya wafashwe yafatiwe, ruriya rubyiruko ruvuga ko hari abacuruzi b’ibiyobyabwenge babatuma nyuma bakabahemba amafaranga.”
CIP Rugigana  avuga ko abaturage aribo batanga amakuru y’ukuntu biriya biyobyabwenge babyinjizwa mu gihugu ndetse n’inzira bifashisha. Mu cyumweru gishize aha mu gishanga cy’Urugezi hari hafatiwe abandi bantu babiri bari barimo kwinjiza urumogi mu Rwanda.
Ati “Nk’abafashwe uyu munsi ndetse n’abandi bagenda bafatwa, bakoresha amayeri yo gushyira kanyanga mu masashe ku buryo isashe imwe bayishyiramo Litiro yose.Iyo barangije bapakira ya masashe mu mifuka bakikorera nk’abikoreye ibindi bintu.”
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru yaboneyeho gukangurira urubyiruko rwishora mu bikorwa by’ibiyobyabwenge kubireka kuko nta cyiza bizabagezaho uretse gufatwa bagafungwa.
Yabasabye gushaka indi mirimo bakora yemewe n’amategeko kandi yabateza imbere, yanasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe mu rwego rwo gukomeza kwicungira umutekano.
Abafashwe babanje gupimwa icyorezo cya Koronavirusi ngo harebwe ko ntacyo bakuye mu gihugu cya Uganda nyuma bakajyanwa mu kato k’iminsi 14 bakazashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Related posts

Kigali:Uwashyiraga ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’abakobwa bambaye ubusa yarashwe ubwo yageragezaga gutoroka

Chief Editor

Rutsiro:Yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa acuruza urwagwa muri resitora agashaka guha umupolisi ruswa ngo amureke

Chief Editor

Nyamagabe:Umuyobozi w’ikigo nderabuzima yatawe muri yombi akekwaho gusambanyiriza umwana mu kigo ayobora

Chief Editor

Leave a Comment