November 24, 2020
Hanze

Somalia-Kenya:Abanyamakuru babiri bishwe n’abantu batazwi ku munsi umwe

Umunyamakuru wa radiyo yo muri Kenya, Mohammed Hassan Marjan yishwe bunyamaswa n’abantu batamenyekanye.Ni mu gihe kandi undi munyamakuru wo muri Somalia nawe yishwe n’abantu batamenyekanye.

Aba banyamakuru bombni bishwe kuri uyu wa Mbere tariki 4 Gicurasi 2020 mu masaha atandukanye. Mohammed Hassan Marjan yishwe mu rukerera rwo kuwa Mbere naho Said Yusuf Ali wo muri Somalia yishwe ku mugoroba wo kuwa mbere.

Mohammed Hassan Marjan ni umunyamakuru w’inararibonye wakoreraga radiyo yitwa Pamoja FM yo muri Kenya iherereye mu gace ka Kibra.Yiciwe hafi  y’urukiko rwa Kibera mu ma saha y’urukerera.

Kuva igisibo gitagatifu cya Ramadhan cyatangira,nyakwigendera yakoraga igitaramo kidasanzwe cya Ramadhan buri joro.

Urupfu rw’uyu munyamakuru wari ukunzwe ,rwatumye abaturage ba Kibra barakara bikomeye bashinja abapolisi ubunebwe bwo gucunga umutekano cyane cyane mu masaha ya saa sita z’ijoro,ubwabo batangira guhiga abicanyi.

Umuntu umwe bivugwa ko yaba afitanye isano n’ubwo bwicanyi yarafashwe.

Nk’uko byatangajwe na komiseri wungirije w’akarere ka Kibra, Gideon Ombogi, ngo abapolisi ni bo bakurikiranye iki kibazo kandi iperereza ryatangiye gukorwa ngo ababigizemo uruhare bose bafatwe.

Ati: “Umurambo umaze kujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro.Itsinda ry’abasore ryahise rigenda aho yiciwe gushaka umuntu ukekwaho kuba umwicanyi. Bageze aho byabereye bahasanze umugabo nawe bahita bamwicira aho”.

Ubu imirambo yombi yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro byo mu mujyi itegereje ko hakorwa isuzuma ryayo ngo hamenyekane aba bari inyuma y’ubwo bwicanyi.

Mohammed Hassan Marjan yishwe mu rukerera rwo kuwa Mbere

Mushiki wa Marjan yagiye ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo abaze impamvu umuntu w’inzirakarengane yashimotwa akicwa.

Ati: “Iyi Ramadhan kimwe n’izindi zo mu myaka yashize, yararaga muri sitidiyo asangiza abantu qaswidas(indirimbo za kisilamu) na khutbas (inyigisho) ziba zaratanzwe n’abashehe batandukanye. Impamvu yo kumwica ntiramenyekana”.

Yongeraho ati“Nabuze icyo mvuga.Umugabo winzirakarengane, papa, sogokuru yatakaje ubuzima bwe mumaboko yabatwara ubusa! Icyo navuga ni Inna-lillahi wa-Inna Ilaihi Rajiun (Kwa nyagasani niho twavuye kandi niho tuzasubira), Allah(Imana) aguhe Jannatul Firdaus (ijuru rya Firdaus) Mohammed- Hassan-Marjan.Twebwe umuryango wawe, Abayisilamu ndetse n’abafana ba Pamoja FM muri rusange tuzagukumbura”.

Radio Pamoja FM yakoragaho mbere y’uko yitaba Imana nayo yashyize ubutumwa kuri Facebook bw’akababro ko kubura umunyamakuru.

Muri Somaliya naho umunyamakuru yarishwe

Imiryango y’itangazamakuru muri Somaliya yamaganye byimazeyo iyicwa ry’umunyamakuru wa televiziyo ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 5 Gicurasi 2020.

Said Yusuf Ali yatewe icyuma inshuro nyinshi hanze y’iduka mu murwa mukuru, Mogadishu.

Se w’abana babiri ndetse n’umugore we yari ategereje umwana wabo wa gatatu yari amaze gutangaza inkuru ivuga ku iyicwa ry’umwarimu w’ishuri.

Ihuriro ry’abanyamakuru bo muri Somaliya rivuga ko ubwo bwicanyi bwibasiwe n’iterabwoba ryiyongera na guverinoma ya Somaliya.

Ivuga ko mu mwaka ushize abanyamakuru bane bishwe, abagera kuri 50 bakorewe iyicarubozo ku mubiri cyangwa bahohoterwa ndetse n’abandi benshi batawe muri yombi mu buryo budasobanutse.

Ku cyumweru, wari umunsi w’ubwisanzure bw’itangazamakuru ku isi, inzego z’itangazamakuru zo muri Somaliya zoherereje ibaruwa Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed uzwi nka Farmajo yamagana ihohoterwa riri gukorerwa abanyamakuru.

Iyicwa rya Marjan na Said Yusuf Ali,rije nyuma y’umunsi umwe gusa ku isi habaye umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Said Yusuf Ali yatewe icyuma inshuro nyinshi hanze y’iduka mu murwa mukuru, Mogadishu

Related posts

Umugabo wari wambaye nk’abapolisi yishe abantu 16 muri bo harimo n’umupolisikazi

Chief Editor

U Bufaransa:Abapolisi bajugunye amapingu hasi kuko bashinjwa kwihanganira irondabwoko

Chief Editor

Perezida Nkurunziza yongeye gutsindwa mu rubanza yarezemo televiziyo yo mu Bufaransa

Chief Editor

Leave a Comment