December 3, 2020
Hanze

Somalia:Indege yari itwaye ibikoresho byo kurwanya Covid19 yahanutse ihitana abari bayirimo bose

Indege yari ibikoresho byo kwifashisha mu guhangana n’icyorezo cya Covid19 muri Somalia yahanutse, abantu batandatu bari bayirimo bose bahasiga ubuzima nk’uko ubuyobozi bw’iki gihugu bwabitangaje..

Iyo ndege ni iyo mu bwoko bwa Embraer 120 yahagurutse mu murwa mukuru Mogadishu ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, ibanza guhagarara mu mujyi wa Baidoa, ikomereza mu mujyi wa Bardale uri mu majyepfo y’igihugu.

Nyuma y’iminota mike ihagurutse igana mu mujyi wa Bardale nibwo yahanutse, icyahiyahuye ntabwo kiramenyekana ariko hari amakuru ko ari igisasu yarashweho.

Ubuyobozi bwemeje ko mu baguye muri iyo ndege harimo Abanya-somalia n’Abanyakenya.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Kenya yahise yandikira iya Somalia isaba ibisobanuro kuri iyo mpanuka yishe abenegihugu bayo. Yasabye iperereza ryihuse kuri icyo kibazo gishobora kubangamira ibikorwa by’ubutabazi muri icyo gihugu.

Yakomeje iti “Indege za Kenya n’izo mu bikorwa by’ubutabazi zikorera muri aka karere zirasabwa gukaza ubwitonzi bijyanye n’iki gikorwa kidasobanutse,”

Iyo ndege yakoreshwaga na Africa Express, yagombaga gukwirakwiza ibikoresho byifashishwa mu kurwanya Coronavirus mu duce twa Baidoa igana Bardale.

Minisiteri ishinzwe ubwikorezi n’ingendo za gisiviri muri Somalia yatangaje ko irimo gukora iperereza risesuye, ibyavuyemo bikazatangazwa mu gihe kitarambiranye.

Related posts

USA:Umuntu ukekwaho gushaka kuroga Perezida Trump uburozi abucishije mu ibaruwa yatawe muri yombi

Chief Editor

Uganda:Padiri n’ababikira babiri batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza ya Museveni

Chief Editor

Uganda:Umuntu wa kabiri yishwe na covid-19

Chief Editor

Leave a Comment