slider Ubuhinzi

Gatsibo-Nyagatare:Ikibumbiro cyashwanyukiye mu mirima hangirika 60% by’umusaruro

Imvura idasanzwe yaguye mu minsi ishize yatumye ikibumbiro (ikidamu) cya Rwangingo gisenderav gishwanyukira mu mirima y’umuceri, ibishyimbo, ibigori na soya byari bihinzwe mu gishanga cya Rwangingo kigera mu turere twa Gatsibo na Nyagatare.

Bivugwa ko icyo gishanga gifite hagitari zirenga 900 cyari gihinzwemo imyaka yeze n’indi ikiri mito. Ikibumbiro cya Rwangingo cyasanderiye mu myaka giherereye mu Karere ka Gatsibo, kikaba cyarubatswe hagamijwe kuzigama amazi yo kuhira mu gishanga mu gihe k’impeshyi.

Abahinzi barataka ibihombo batejwe n’imvura idasanzwe.Bamwe mu bavuganye na The New Times dukesha iyi nkuru batangaje ko ukurengerwa kwatewe n’uburyo inkuta z’icyo kibumbiro zubatswe nabi.

Eugene Kalisa, Umuyobozi wa Koperative y’Abahinzi b’Umuceri ba Rwangingo (RGC) igizwe n’abanyamuryango 98 bo mu Karere ka Nyagatare, yagize ati: “ Nitugira amahirwe, dushobora kuzarokora nka 40% by’umusaruro twari twiteze, cyangwa bikajya munsi.”

Dusabimana Steven, agoronome ukurikirana imyaka ihingwa muri icyo gishanga yavuze ko abahinzi bo muri Nyagatare bahinze hagati muri Gashyantare kugeza mu kwezi wa Mata, bikaba bivuze ko ibihingwa byabo byari bikiri bito byose bizahita byicwa no kurengerwa.

Yagize ati: “Hari uburebure igihingwa kigeraho kikaba kidashobora kwangizwa cyane n’umwuzure, ariko nk’ibyari bifite santimetero 20, 10 cyangwa munsi ntabwo bishobora kurokoka. Hiriho n’imyaka yari ikiri mu butaka itaramera.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gatsibo Théogène Manzi, na we yashimangiye ko impamvu imyaka yangijwe n’umwuzure ari imvura idasanzwe yaguye mu minsi ishize,  anavuga ko imiyoboro isohora amazi mu kibumbiro itubatswe neza.

Ati: “Ubuso bw’umuyoboro bukwiye kuzengurukwa na sima kugira ngo bifashe amazi gusohoka mu buryo bwososhye  ariko agace gato k’imiyoboro ni ko gafite sima, bikaba byangiza iyo mmiyoboro mu buryo bwihuse, bigatuma n’amazi adasohoka neza.”

Yashimangiye ko icyo kibazo gisanzwe kizwi ndetse hari gahunda yo kuvugurura iyo miyoboro.

Umuceri warengewe mu Karere ka Gatsibo wari ugeze igihe cyo gusarurwa, aho bamwe bari bamaze kuwusarura, mu gihe abandi warengewe batarawukura mu mirima.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko hakiri amahirwe y’uko Leta y’u Rwanda yashyizeho ubwishingizi bugoboka abahinzi, aho imirima yose y’umuceri yari yarishingiwe,  ariko ku buhinzi bw’ibigori abari mu bwishingizi bakaba ari bake. Ku ruhande rwa Nyagatare ho ngo nta bwishingizi bose bari bafite.

Leta y’u Rwanda yatunganyije Igishanga cya Rwangingo hagati y’umwaka wa 2015 na 2017 igamije gufasha abagituriye mu turere twombi kukibyaza umusaruro; uwo mushinga wo kugitunganya watwaye akayabo  k’amafaranga y’u Rwanda miriyari 8.5.

Related posts

Rutsiro: Village chief commits suicide after adultery act

admin

Butare: The new Priest Karumugabo passed away

admin

Ten people includes Radio Maria Journalist arrested in northern Bujumbura

admin

Leave a Comment