November 24, 2020
slider Ubukungu

Kigali:Mu mabwiriza yahawe ibigo by’ubwubatsi harimo no kwandika umwirondoro wose w’abantu bakandagiye ku cyubakwa

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali washyizeho amabwiriza agomba kubahirizwa n’abafite ibigo by’ubwubatsi mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yashyizweho na guverinoma mu gukumira ikwirakwira ryicyorezo cya Covid19.

Ku wa Mbere tariki 4 Gicurasi, hatangajwe amabwiriza arimo ko abakora ubwubatsi bagomba kumanika ibyapa byanditswe mu Kinyarwanda bisobanura uburyo bwo kwirinda iki cyorezo, na nimero za telefoni z’ubutabazi harimo n’iz’inzego zishinzwe kurwanya Coronavirus.

Ku wa Mbere kandi nibwo Guverinoma yoroheje amabwiriza akomeye yo gukumira iki cyorezo, nyuma y’uko abantu bari bamaze iminsi 44 bari mu ngo zabo ntawemerewe kujya hanze basabwa kuguma mu rugo,ariko  bemererwa gusubira mu mirimo imwe n’imwe, hubahirijwe amabwiriza yo gukumira icyo cyorezo.

Muri ayo mabwiriza, Umujyi wa Kigali wasabye ko buri nyubako habaho umukozi wihariye ushinzwe gukurikirana ko abakozi bose bubahiriza amabwiriza yashyizweho. Harimo ko mu nama ya buri gitondo, hagomba kwibukiranywa amabwiriza y’ubwirinzi kuri iki cyorezo, hanasuzumwa ko guhana intera mu bakozi byubahirizwa.

Harimo kandi “Gutegura urutonde rugaragaza umwirondoro w’abakozi bose ndetse n’abashyitsi, rukabikwa ahakorerwa imirimo y’ubwubatsi byibuze ibyumweru bine. Uru rutonde rugomba kugaragaza amazina, nimero ya telefoni hamwe n’aho abakozi cyangwa abashyitsi babarizwa/batuye.”

Umukozi washyizweho ni we uzajya anahamagara abaje mu kazi igihe bagasoje, anabasinyire.

Mu byo babujijwe, abakozi ntibagomba guhererekanya ibikoresho ndetse n’ibintu bibagenewe nk’ibiryo, amacupa y’amazi, telefoni zigendanwa n’ibindi bikoresho byose, bigomba gusukurwa no kubikwa neza ahabugenewe.

Mbere yo kwinjira ahakorerwa imirimo, abakozi basabwa kubanza gukaraba intoki, cyangwa bagakoresha umuti usukura intoki urimo alcohol irenga 70%.

Nk’ahantu bakoresha imodoka abantu bashobora gusimburanaho, abakozi basabwe guhanagura imikono y’inzugi, iy’imodoka zikoreshwa ahakorerwa imirimo y’ubwubatsi, iy’ibinyabiziga byubaka ndetse n’ibikoresho bihererekanywa hakoreshejwe umuti wabugenewe mbere y’uko bikoreshwa n’abandi bakozi.

Abakozi bakira ibikoresho biturutse hanze, nabo basabwa kujya bambara uturindantoki.

Amabwiriza akomeza ati “Ibikoresho bikoreshwa inshuro irenze imwe ntibigomba guhererekanywa, bigomba kubanza guhanagurwa hifashishijwe imiti yabugenewe.”

Ibikoresho byose bigejejwe ahakorerwa imirimo y’ubwubatsi bikwiye kumara nibura umunsi umwe bitarakorwaho mu rwego rwo kwizera ikoreshwa ryabyo.”

Mu rwego rwo kugira ngo habe hizerwe ubuzima bw’abakozi, biteganywa ko igihe abakozi binjira cyangwa basohoka ahakorerwa imirimo y’ubwubatsi, bagomba gupimwa ubushyuhe, abakozi bose bakambara agapfukamunwa kandi bakirinda gusuhuzanya bahana ibiganza cyangwa bahoberana.

Related posts

Ibyaranze tariki 05 Kamena 1994 aho Ingabo za Kambanda zemeye ko FPR-Inkotanyi izirusha ubuhanga na Disipuline

Chief Editor

Abahinzi 40 000 mu turere 6 bagiye gufashwa guhinga imboga n’imbuto

admin

Igiciro gishya cy’umuceri udatonoye cyatangajwe, abahinzi bati iki?

admin

Leave a Comment