November 23, 2020
slider Ubuhinzi

Nyagatare:Abagemura amata ku ikusanyirizo rya Rwempasha barataka igihombo baterwa n’umuriro muke waryo

Aborozi bagemura amata ku ikusanyirizo rya Rwempasha mu karere ka Nyagatare bavuga ko baterwa igihombo n’umuriro udafite ingufu iryo kusanyirizo rikoresha,aho usanga amata baba bagemuye uwo muriro utabasha kuyakonjesha yose bakayasubizwa yamaze gupfa.

Ubusanzwe umuriro bakoresha ukomoka ku mirasire y’izuba,iyo imvura yaguye ntangufu ugira zo gukonjesha amata baba bagemuye.Bikaba ngombwa ko bakatwa amafaranga kugira ngo bagure mazutu yo gushyira mu mashine bifashisha nayo idashobora kuyakonjesha icya rimwe.

Uwitwa Augustin Muhirwa ugemura amata yemeza ko kuba badafite umuriro ufite ingufu,bituma bahura n’igihombo cy’uko bakatwa amafaranga ya mazutu yo gushyira muri moteri.

Ati”Iyo uwo muriro wabuze twebwe badukata amata yacu kubera gushaka mazutu yo gukoresha muri moteri.Urumva rero tuba tugiye mu gihombo hahandi twakabaye tubona za nyungu maze tugahomba urumva rero kiba ari ikibazo.Tukibaza duti ni ki gituma tutabona uwo muriro kandi barawutubwiye”.

Tugira ingaruka kubera ko iyo amata yagiye umuriro ukabura hanyuma bakayadusibiza tuba tugize igihombo”.

Avuga ko buri gihe iyo habaye inama babivuga ariko bakabasubiza ko bagiye kubikora ubwo bagategereza amaso agahera mu kirere.

Nzabandora Wilson nawe w’umworozi  avuga ko ibura ry’umuriro uhagije, bituma amata yabo apfa bikabatera igihombo gikomeye kuko bahita bayabasubizwa bakirwariza.

Ati”Tugira ikibazo cy’umuriro  aho amata apfa mu gihe ari menshi akangirika kubera ukuntu bayakonjesha,iyo genereta impfuye n’amata arangirika cyane.Noneho bagatangira bakajya mu borozi gushaka iseni(amafaranga) zo kugira ngo bakunde babone uko bakonjesha ayo mata”.

Ushinzwe ubuziranenge bw’amata agemurwa ku ikusanyirizo rya Rwempasha, Uwimbabazi Grace avuga ko umuriro bakoresha ukomoka ku mirasire y’izuba,iyo imvura yaguye ugira integenke ntubasha gukonjesha amata bagahita bitabaza genereta ibatwara amafaranga menshi bagura mazutu.

Avuga kandi  ko niyo genereta idafite ubushobozi bwo gukonjesha amata yose bakira ku munsi, kuko bayashyiramo inshuro ebyiri ayasigaye hasi bigatuma apfa bakayasubiza aborozi.

Ati”Kubera ko tugira umuriro muke udahagije,bituma iyo imirasire yagize intege nke mu gihe cy’imvura, bituma habaho ubukonji iyo mirasire ntibashe gutanga ubushobozi buhagije bwo gukonjesha amata kandi tugira amata menshi. Icyo gihe dukoresha genereta ikadutwara amafaranga menshi dushaka mazutu yo gukonjesha.

Ndetse genereta yacu ntabwo ifite ubushobozi bukonjesha cooler  eshatu zo dufite ibasha ebyiri gusa.Icyo gihe iyo amata atinze hasi bituma apfa akagarukira aborozi kikaba igihombo kuri bo”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Rurangwa Stephen yemeranywa n’ibivugwa n’aborozi akavuga ko inyigo yo kuhashyira umuriro yasubiwemo bitewe n’uko ahari gushingwa amapoto yawo,hazaca umuhanda bityo ngo bongeye gukora indi nyigo kugira ngo bimure ayo mapoto.

Ati”Inyigo yarakozwe icyari cyabitindije, ni uburyo bari barapimye amapoto aho umuriro uzanyura basanga yinjiye mu muhanda biba ngombwa ko bongera bagakora indi nyigo yigizayo ya mapoto.Ibyo rero nibyo bari barimo ariko ubundi amafaranga yo arahari”.

Akomeza avuga ko iri kusanyirizo rya Rwempasha,rizahabwa umuriro mu yandi makusanyirizo bagiye kuzaha umuriro.

Ati”Ririya kusanyirizo rya Rwempasha naryo riri muri gahunda y’uyu mwaka.Umwaka utaha bazaba bagejejweho umuriro uruta uriya bakoresha ku buryo bizabafasha kugira ngo igihombo kigabanuke giterwa n’umuriro udahagije bakoresha”.

Ikusanyirizo rya Rwempasha ryakira litiro zisaga icyenda z’amata ku munsi agemurwa n’aboozi bagera kuri 295.

Related posts

Rutsiro vice mayor urges residents to fight GBV

admin

Kayonza:Abarema isoko bati”nta kandagira ukarabe zihari”,ubuyobozi buti”ntabushobozi buhari”

Chief Editor

Govt reduces taxes on locally manufacured products

admin

Leave a Comment