November 28, 2020
Andi makuru slider

Abantu bahitanwe n’imvura yaraye iguye mu bice bitandukanye mu Rwanda basaga 55

Imvura nyinshi yaraye iguye mu bice bitandukanye mu Rwanda yangije ibintu byinshi birimo ubuzima bw’abantu kugeza ubu hamaze kumenyekana abarenga 55 bapfuye mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Imvura yahereye saa tatu z’ijoro igwa ari nkeya igenda yiyongera, ku buryo ahagana saa cyenda z’ijoro yaguye ari nyinshi bidasanzwe.

Imibare y’abapfuye yakomeje kwiyongera nyuma y’iyatangajwe mu masaha ya mu gitondo aho kuri ubu abantu bageze kuri 55 nk’uko minisitiri ishinzwe ubutabazi yabitangaje.

Kuri twitter MINEMA Yagize iti”Imvura nyinshi yaraye iguye mu ijoro ryakeye hirya no hino mu gihugu yateye Ibiza bitandukanye. Kugeza saa 12:00 za mu gitondo kuri uyu wa Kane hari hamaze kubarurwa abantu 55 bahitanwe n’inkangu n’imyuzure”.

Mu ntara y’Amajyaruguru n’IY’Uburengerazuba bw’u Rwanda uturere twa Gakenke na Nyabihu tuzwiho imisozi miremire, nitwo twibasiwe cyane n;iyi mvura, inzu zagwiriwe n’inkangu, imihanda n’imirima ihinze birangirika.utundi turere twibasiwe harimo Muhanga, Rulindo na Musanze.

Mu karere ka Musanze mu murenge wa Remera naho haravugwa umuryango w’abantu bapfuye bagwiriwe n’inkangu. Amakuru ataremezwa n’abayobozi b’aka karere.

Gakenke

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Deogratias Nzamwita yatangaje ko mu murenge wa Muzo bamaze kubarura abantu icyenda (9) bapfuye kubera iyi mvura.

Nzamwita avuga ko aba bishwe n’amazi menshi yamanuye inkangu ku misozi zikagwira inzu, ndetse n’umugezi wayobeye mu mudugudu w’abaturage.

Yavuze ko no mu mirenge ya Rusasa na Nemba bamenye ko hari inkangu zaguye ariko batarabona amakuru yose y’ibyangiritse.

Nzamwita yagize ati: “Abo inzu zasenyutse ubu hari abacumbika mu baturanyi, abadafite aho bacumbika turabashyira mu bigo by’amashuri, bashakirwe imfashanyo, ibiringiti, ibiribwa n’inzitiramibu”.

Umuturage wo mu murenge wa Rusasa yabwiye umunyamakuru ko imvura yahereye saa tatu z’ijoro igwa ari nkeya ikagenda yiyongera, avuga ko ahagana saa cyenda z’ijoro yaguye ari nyinshi bidasanzwe.

Ati: “Mu kagari ka Rumbi hari aho inkangu yagwiriye inzu yari irimo abantu 8, kugeza ubu ntibarabasha kubakuramo. Kugeza no muri iki gitondo iyi mvura iracyagwa”.

Amakuru ava muri uyu murenge aremeza ko hari abantu babiri babonetse bapfuye mu ngo eshatu zarimo abantu zagwiriwe n’inkangu, abandi bakaba bagishakishwa.

Abahatuye bavuga ko hari ingorane yo kugeza kwa muganga abo babonye bagihumeka kubera imihanda yangiritse.

Nyabihu bamaze kubara 10 bapfuye

Antoinette Mukandayisenga uyobora akarere ka Nyabihu we yavuze ko imvura yaraye igwa ijoro ryose kugeza n’ubuyangije ibintu byinshi; imirima, imihanda, inzu, haburiramo n’abantu”.

Mu karere ka Nyabihu Umurenge wa Shyira, mu isoko rya Vunga, umugezi wa Mukungwa wuzuye ujya mu mirima y’abaturage unagera mu nzu z’abaturage

Ati: “Imihanda yangiritse hirya no hino mu karere kubera inkangu, muri rusange turacyakurikirana ntituramenya ibimaze kwangirika byose.

“Ariko ubu twabonye abantu 10 bapfuye, batandatu(6) bo mu murenge wa Shyira n’abandi bane(4) bo mu murenge wa Rurembo”.

Mukandayisenga avuga ko asenyewe inzu zabo bari kubashakira aho bacumbika.

Ati: “Ikindi navuga ntabwo basenyewe biturutse ko batuye nabi, batuye ahantu mu kibaya, imisozi yagiye ituruka hejuru ikamanuka ari minini cyane ikaza igakubita, ibyo byabaye ari nijoro birabatungura, yenda iyo biba kumanywa bari guhunga”.

 

Related posts

Inyubako ziri mu cyanya cya Stade Amahoro zirimo iya RBC na Polisi y’umujyi wa Kigali zigiye kwimurwa

Chief Editor

Breaking news:Uganda yongeye kurekura abandi banyarwanda 13

Chief Editor

Ruhango:Umwe mu bakekwaho kwangiza imyaka y’uwarokotse Jenoside yatawe muri yombi

Chief Editor

Leave a Comment