November 30, 2020
Hanze

Afurika y’Epfo:Amashusho y’urukozasoni yatunguye abadepite ubwo bari batangiye inama

Inama y’abadepite bagize Komite ishinzwe gutegura ibikorwa mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo, yarogowe n’amashusho y’urukozasoni mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Iyo nama yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya Zoom yari iyobowe na Perezida w’Inteko Thandi Modise.

BBC yatangaje ko nyuma y’akanya gato inama itangiye abari bayitabiriye, batunguwe n’amashusho y’urukozasoni yaje kuri mudasobwa z’abo badepite n’amajwi y’umugabo watukaga Thandi Modise.

Thandi Modise yahise atungurwa ndetse yinubira iryo koranabuhanga.

Ati “Ni ibi njya mvuga kuri Zoom”.

Abadepite bavuze ko ibyababayeho bibabaje kandi biteye isoni. Abatekinisiye mu ikoranabuhanga mu Nteko Ishinga Amategeko bahise bashaka undi murongo mushya kuri Zoom, abadepite bakomeza inama.

Related posts

Burundi:Abasirikare 36 barimo abagore batwite batawe muri yombi bakiva mu butumwa bw’amahoro

Chief Editor

U Budage:Gahunda ya Guma mu rugo igiye gusubizwaho

Chief Editor

Aho Coronavirus yatangiriye bagiye kudohora bakureho zimwe mu ngamba zari zarafashwe

Chief Editor

Leave a Comment