November 24, 2020
Hanze

OMS ivuga ko gahunda ya guma mu rugo ishobora kongera kugarukana ingufu zidasanzwe

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yatangaje  ko ingamba zashyiriweho gukumira icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) zishobora kugarukana ingufu mu bihugu byarekuye abaturage hakiri kare.

Dr. Trdros yasabye ibihugu birimo koroshya ingamba zashyiriweho kurwanya koronavirusi, zirimo n’iyo kuguma mu ngo, kubikorana amakenga menshi kuko ikosa rito rishobora gutuma izo ngamba zigarukana ubukana.

Mu butumwa yatanze yifashshije ikoranabuhanga ku wa Gatatu i Geneva mu Busuwisi, Dr. Tedros yakomoje ku ntambwe buri gihugu kigomba kwitwararika mbere yo koroshya ingamba zashyiriweho gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo.

Muri izo ntambwe harimo kuba gifite ubushobozi bwo gukurikirana imibereho y’abaturage basubiye mu buzima busanzwe ndetse no kuba bifite inzego z’ubuzima ziteguye neza.

Yagize ati: “Ibyago byo gusubira mu ngo biracyahari niba ibiguhugu bidashobora kwinjirana ubwitonzi muri izo mpinduka, kandi kwemerera abaturage gusubira mu buzima busanzwe bigakorwa mu byiciro.”

Kugeza uyu munsi ku rwegompuzamahanga hamaze kubarurwa abantu barenga miriyoni 3 n’ibihumbi 800 batahuweho Koronavirusi, aho uwa mbere yatahuwe mu Mujyi wa Wuhan mu Kuboza k’umwaka wa 2019.

Abarenga ibihumbi 265 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya COVID-19  giterwa na Koronavirusi.

Kugeza ubu abarenga kimwe cya gatatu cy’abatuye Isi baracyari kubahiriza ingamba zikaze zo gukumira iki cyorezo, nubwo bimwe mu bihugu byakozweho cyane nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Butaliyani na Espagne byatangiye inzira yo kongera gufungura ubukungu bwabyo.

Mu Rwanda uyu ni umunsi wa kane ibikorwa bimwe na bimwe byemerewe gusubukurwa hubahirizwa amabwiriza yashyiriweho gukumira iki cyorezo, ndetse bikaba bijyanna no gukomeza gupima abantu bagaragaza ibimenyetso bya COVID-19, no gukurikirana abahuye n’abo cyatahuweho.

Related posts

Uganda:Urukiko rwa gisirikare rwarekuye abanyarwanda barindwi barimo Rutagungira washimuswe bwa mbere

Chief Editor

Burundi:Umugabo wahanuye urupfu rwa Perezida Nkurunziza yatawe muri yombi

Chief Editor

Mu ruzinduko rwa mbere Trump yagiriye mu buhinde abaturage basohotse muri stade ijambo rye rigeze hagati

Chief Editor

Leave a Comment