December 4, 2020
Imikino slider

Paul Muvunyi na Ruhamyambuga bemeje ko bashyigikiye Munyakazi Sadate

Abagabo babiri bigeze kuyobora ikipe ya Rayon Paul Muvunyi na Paul Ruhamyambuga bemeza ko bashyigikiye Munyakazi Sadate kuri uSports akaba ari n’abayobozi b’icyubahiro muri iyi kipe aribo bu yubora Rayon Sports muri iki gihe.

Ibi ni bimwe mu byo aba bagabo bagarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Gicurasi 2020 mu kiganiro bagiranye na kimwe mu bitangazamakuru bikorera hano mu Rwanda aho bavuze ko ubu bari gushaka uko bafatanya gushaka uko ibibazo iyi kipe ifite byakemuka vuba.

Ni ikiganiro kandi bagiranye n’iki gitangazamakuru nyuma y’akanya gato bari kumwe n’umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadati bari kwiga uburyo ibibazo biri muri Rayon Sports byakemuka.

Paul Muvunyi yavuze ko ibibazo biri muri Rayon Sports biri mu bice bibiri.Icya mbere ngo n’ibyo iyi kipe ifitanye n’umuterankunga wayo mukuru Skol naho icya kabiri kikaba ari uruhuririrane rw’ibibazo biri mu ikipe hagati.

Akomeza avuga ko nubwo hari ibibazo, ngo iteka Rayon Sports ibisohokamo neza buri gihe. Kuri we, ubu ngo bari gushyira hamwe na Komite iyoboye iyi kipe muri iki gihe, kugira ngo hakemurwe ibibazo bihari.

Ibintu ni magirirane hagati ya Rayon Sports na Skol

Muvunyi Paul avuga ko ibibazo Rayon Sports ifitanye n’umuterankunga wayo, Skol, atari ibibazo bije muri iki gihe gusa,ngo kuko no ku buyobozi bwa Gacinya Chance Denis byabaye ndetse akaba yaraje abisanga.

Ati ” Skol ni umufatanyabikorwa twemera kandi twubaha.No ku gihe cyari cyambanjirije nasanze baragiranye ibibazo ndetse no kuyigarura bivamo ibindi bibazo , bidutwara igihe kirekire. Ubu rero ntakongera kwemera ko ibyo bintu byongera kutubaho duhari.Uwadufasha wese kugira ngo iyi rupture (ugutandukana) ihagarare byaba ari amahirwe.”

Yakomeje agira ati ” Ibiri hagati ntiturabimenya neza, umunsi tuzaba twabimenye neza nabyo muzabimenya ariko muzabimenya byanakemutse, ndumva ntakigoye kirimo.Ari Rayon Sports ikeneye uwo muterankunga , ari uwo muterankunga na we akeneye Rayon Sports. Twese ni magirirane. Turagerageza tubabe hagati kandi ahari abagabo ntihapfa abandi.”

Dutora Sadate,narabivuze ko igihe kigeze ngo duhe abakiri bato ubuyobozi

Muvunyi yahakanye iby’uko yaba ashaka kongera kuyobora Rayon Sports kuko nubundi ngo ari Perezida wayo w’icyubahiro.Yavuze ko n’abahari bashoboye.

Ati”Dutora Sadate, narabivuze ko igihe kigeze ngo duhe abakiri bato ubuyobozi kandi tubegere. Perezida Sadate aracyari muto , afite igihe kinini imbere naho ubundi abo babivuga ko mbyifuza, sinzi aho baba babivana.”

Yavuze ko Sadate icyo akeneye ari amaboko kandi ko nk’abantu bahoze bayobora iyi kipe bahari kandi bazakomeza kumutera ingabo mu bitugu nk’uko babyiyemeje na mbere.

Ati”Sadate niwe wadusimbuye manda yacu irangiye, Sadate aracyafite manda kandi igihe cye baranacyongereye bivuga ngo icyo akeneye ni amaboko kandi amaboko arahari, turahari twese kuko ubu niwe ufite inkoni.

Ku ruhande rwa Paul Ruhamyambuga yavuze ko bagiye gushaka Sadati na Skol maze babahuze nk’abantu bayoboye Rayon Sports kandi bakiyiyobora batayifuriza ibibazo.

Ati “Natwe rero nk’abantu bakuze niyo mpamvu uyu mwanya twawushatse wo kuganira n’itangazamakuru,ibyo aribyo byose gushaka Sadati na Skol ntabwo bizatunanira bombi kugira ngo tubahuze nicyo gihe bahanye kitari cyagera.Twizera y’uko ari Satati ntiyatunanira icyo yumva atumvikana na Skol nicyo skol itumvikana na Sadati, twumva ariyo nshingano yacu nk’abantu bayoboye Rayon Sports “.

Aba bagabo biyemeje ko bagiye kumvikanisha izi mpande zombi kandi ibibazo byose bizacyemuka nk’uko babitangarijwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.

Bavuze kandi ko bagiye kwiminjiramo agafu bagashaka uko bashakira ikipe amikoro ku buryo ibi bihe bya Coronavirus bizarangira shampiyona yongeye gusubukurwa,itazahura n’ibibazo by’amikoro ahubwo itangire iha abakunzi bayo ibyishimo.

Paul Muvunyi avuga ko bazakora ibishoboka ibibazo byose muri Rayon Sports bigakemuka

 

Paul Ruhamyambuga avuga ko bagiye guhuza Munyakazi Sadate na Skol

Chief Editor/IGIRE.RW

Related posts

Abantu 78 nibo bakirwaye covid19 mu Rwanda abandi bamaze gukira

Chief Editor

Nyaruguru:Abayobozi babiri mu myanya ikomeye mu karere batawe muri yombi

Chief Editor

Ba rwiyemezamirimo bambura abokozi akabo kashobotse

Chief Editor

Leave a Comment