December 1, 2020
Imikino

Rutahizamu uyoboye abandi mu bitego mu Rwanda Babua Samson yasezeye mu ikipe ya Sunrise FC

Rutahizamu  w’umunyanigeria Omovire Babua Samson wakiniraga ikipe ya Sunrise ibarizwa mu karere ka Nyagatare mu Burasirazuba bw’u Rwanda, yasezeye muri iyi kipe nyuma y’imyaka ine yari ayimaze.

Mu butumwa buri mu rurimi rw’Icyongereza yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko asezeye muri Sunrise ariko avuga ko yishimira ibihe byiza bagiranye.

Yagize ati “Umwaka w’imikino 2019/2020 urasubitswe, murabeho Sunrise, urabeho Nyagatare ndishimira ibihe byiza nagiriye mu Ntara y’Iburasirazuba.”

Rutahizamu unarusha abandi ba rutahizamu muri shampiyona y’u Rwanda Babua Samson, yageze muri Sunrise mu mwaka wa 2016/2017 avuye mu ikipe ya El Wasta yo mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cya Misiri.

Mbere y’uko shampiyona ihagarara kubera coronavirus,ni we wari uyoboye ba rutahizamu bo mu Rwanda kuko yari afite ibitego 15 mu mikino 24 akaba kandi yaratanze imipira 10 yavuyemo ibitego.

Mu myaka y’imikino ine amaze mu Rwanda akinira ikipe ya Sunrise yari amaze gutsinda ibitego 42 mu marushanwa atandukanye yakinnye muri iyi kipe.

Kuri ubu uyu uyu musore ashobora guhita yibikwaho n’amakipe atandukanye arimo Kiyovu Sports na Rayon Sports yo mu Rwanda ashaka kumusinyisha.

Si ayo gusa kuko hari n’andi yo hanze y’u Rwanda nka Azam Fc na Yanga Africans yo muri Tanzania na yo ngo ashobora gushora imari kuri uyu rutahizamu w’umunyanageria.

 

Related posts

Umutoza wa Rayon Sports abaye igitambo cy’umukino iyi kipe yatsinzwemo na APR FC

Chief Editor

U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Uganda mu majonjora y’igikombe cy’isi 2022

Chief Editor

Imyanzuro y’ubujurire bwa Rayon Sports ku bihano yahawe na FERWAFA yasohotse ishimisha Perezida wayo

Chief Editor

Leave a Comment