December 3, 2020
Udushya

Umugore yapfiriye mu gitanda cya padiri nyuma yo kubeshya umugabo we ko agiye gusenga [Amafoto]

Umugore witwa Monicah Mutale Mulenga w’imyaka 42,usanzwe afite umugabo witwa Owen Mulenga, wapfiriye ku rusengero mu cyumba cya padiri witwa Abel Mwelwa, nyuma yo kubeshya umugabo we ko yagiye kwifatanya n’abagenzi be mu gikorwa cyo gushyingura kandi yari agiye muri gahunda ze n’uwo mu padiri.

Aya mahano yabereye mu gihugu cya Zambia nk’uko amakuru yatangajwe na Faceofmalawi abyemeza.Aya makuru avuga ko padiri Abel Mwelwa yatumijeho uyu mugore Monicah Mutale Mulenga, wari umwe mu bagize itsinda ry’abagore ry’abagatolika basengera mu rusengero St Maurice ruhereye i Lusaka mu murwa mukuru wa Zambia.

Ubwo uwo mugore yemeranyijwe na padiri kuza ku rusengero rwa paruwasi mu ijoro ryo ku wa Kane Mutagatifu, nyuma yuko bari bapanze kuza gukorana imibonano mpuzabitsina,nuko umugore abeshya umugabo we ko agiye kwifatanya n’abandi bagore mu gikorwa cyo gushyingura.

Umugore na padiri ubwo bari mu gikorwa muri iryo joro ryo ku wa Kane mutagatifu, yaje gupfira ku rusengero mu cyumba cy’uyu mupadiri barimo gukora imibonano mpuzabitsina.Akimara gupfa, padiri yahamagaye bamwe mu bagore babanaga mu itsinda ngo baze baterure umurambo bawujyane ku bitaro bikuru bya Levy Mwanawasa.

Nyuma y’urupfu rw’uyu mugore wapfuye asize abana babiri yabyaranye n’umugabo we Owen Mulenga, uyu mupadiri yaje gutegekwa kwishyura ibizakoreshwa byose mu kumushyingura ndetse akajyanywa no mu nzego z’ubutabera kugirango ngo asobanure neza iby’urupfu rwa Monicah Mutale Mulenga.

Umugabo w’umugore yavuze byose 

Gusa kuri uyu wa kabiri nyuma y’iyo nkuru, hasohotse indi umugabo w’uyumugore witabye Imana aza gushyira hanze byinshi ku rupfu rw’umufasha we.

Owen Mulenga yavuze ko yari abizi ko umugore we agirana umubano wihariye n’uriya mupadiri, kubera ko ngo hari hashize umwaka wose basa nabavugana byihariye ariko ngo ntiyari yakabivumbuye.

Yagize ati:Umugore wanjye yari amaze umwaka wose agirana umubano na padiri Mwelwa ariko naje kubivumbura ku tariki ya 19 y’ Ukwezi kwa 11 umwaka ushize, nyuma yo kubona muri telephone ye ubutumwa bugufi bandikiranaga kuri Whatsapp”.

Ngo yagerageje kwiyama umugore we amubaza iby’umubano we n’uwo mupadiri, nuko yemera ko yagiye ajya kumureba, ariko nyuma aza guhindura iyi mvugo ahita ashikuzaga telephone ye vuba na bwangu umugabo we ubwo yarayifashe, nuko ahita ayijungunya mu mazi ashyushye.

Akomeza agira ati:Telefone yaje kwangirika ku buryo bitashobokaga ko yasanwa ikongera gukoreshwa. Twaje gutandukana nyuma gato ariko turongera turiyunga twongera kubana. Guhera icyo gihe ntabwo yongeye gukomeza kuvugana na wa mupadiri, ariko nyuma y’ukwezi barongeye basubukura umubano.”

Igihe Owen Mulenga yamenye ko umugore we yongeye gushudika na padiri, yagerageje kumugira inama ariko umugore ntiyamwumva, biza kugera aho atakikoza umugabo we asa n’uwataye agaciro imbere ye.

Ati: Inshuro nyinshi yakundaga kumbeshya ko agiye mu nama zo ku rusengero nyamara yigiriye kuryoshya n’uwo mupadiri mu mbyumba bikodeshwa cyangwa agahurira na we mu mbyumba bimwe byo ku rusengero. Nagerageje kumugira inama akomeza kuvunira ibiti mu matwi ahubwo akambwira ko mba nshaka kumubuza kwitabira imirimo y’imana ku rusengero”.

Padiri Abel Mwelwa (hagati) ubusanzwe akunda abagore nk’uko abayobozi be babitangaje

N’ikiniga kinshi, Mulenga yavuze ko yagerageje kugeza ikirego cye mu nkiko kugira ngo bamugire inama.

Ati:”Ariko mbere nashoboraga kubikora gutyo ariko mbanje kumenyesha abayobozi bose b’ingenzi b’itorero kubera ko gutandukana n’umugore muri gatorika ari ibintu biba bitoroshye“.

Ku munsi umugore we yitabyeho Imana, ngo igihe yavaga mu rugo yari yabanje kumubwira ko agiye kwifatanya n’abagore bagenzi bahuriye mu itsinda mu nama ku rusengero.

Mulenga avuga ko umugore we ashobora kuba yarapfuye mu buryo buteye ubwoba nkuko abitekereza, aho akekako yiswe n’indwara y’umusonga ubwo yakoranaga imbibonano mpuzabitsina n’uwo mupadiri.

Ati:”Ubwo padiri yakomeje kumurongora, n’igihe yamusabaga kurekera aho we yarakomeje kandi icyo gihe yarafashwe n’uwo musonga kuko nanjye byambagaho ubwo nabaga ndi gutera akabariro byamubagaho akansaba guhagarika igikorwa, kubera ko namukundaga naramwumvuga nkabikora kugirango ataza guhura n’ibibazo bikomeye. Ubwo uwo mupadiri we ntiyabimenye igihe yamusabaga kurekeraho we yarakomeje abikora vuba vuba, nkeka ko aribyo byamuviriyemo urupfu”.

Mu gukora imibonano mpuzabitsina Padiri yakoresheje imbaraga z’umurengera

Ngo uyu mugore amaze gupfa, padiri yahamagaye bamwe mu bagore, Mulenga ndetse na polisi nuko batwara uwo umurambo ku bitaro ari naho baje kwemeza ko koko yitabye Imana bitewe n’indwara y’umusonga yamufashe ubwo padiri yamurongoraga.

Mulenga yakomeje agira ati:”Bwa mbere padiri yemeye icyaha yakoze nuko yemera kwishyura ama Kwacha ( amafaranga yo muri zambia) ibihumbi 50,000 byo gukoreshwa mu kumushyingura. Yatubwiye kandi ko yemeye K150,000 nk’amafaranga y’impozamarira ariko turabyanga, ahubwo duhita tugeza ikibazo mu buyobozi bukuru bw’itorero nuko hakorwa iperereza kuri icyo kibazo, birangira icyaha kimuhamye bahita bamuhagarika mu kazi”.

Mulenga yaje gutangaza ko igihe uwo mupadiri yahagarikwaga mu bikorwa by’itorero byose, yari yamaze gutanga ruswa ayiha abayobozi ba polisi bakuye umurambo w’umugore we mu rusengero.

Mulenga n’amarira menshi yagize ati “Ariko basaza na bashiki banjye, ukuri n’uko uriya mupadiri mu bwenge ndetse n’icyubahiro bye afite hano mu isi, ndabizi ko azabikoresha agatsinda ikirego cyange mu rukiko, ariko nzi neza ko atazabikoresha ngo atsinde urubanza rw’Imana. Mbaye ndetse ikirego cyange, kugeza ubwo tuzongera guhura. Ruhukira mu mahoro mu mugore wanjye umwe wenyine nakundaga”.

Related posts

Umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko yashyingiwe ku bagabo babiri bakuze mu kwezi kumwe

Chief Editor

Umukwe na nyirabukwe baguwe gitumo basambana nyuma y’amasaha make ubukwe burangiye

Chief Editor

Abantu batahiriwe n’umwaka wa 2020 by’umwihariko ukwezi kwa Gashyantare

Chief Editor

Leave a Comment