November 28, 2020
Hanze

Iyi virus yazamuye tsunami y’urwango no kuzira abanyamahanga-Guterres

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Antonio Guterres yavuze ko iki gihe isi ihanganye n’icyorezo cya coronavirus byatumye abantu bamwe bitana ba mwana inzangano n’irondaruhu biriyongera.

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo Guterres yatangaje aya magambo agaragaza ko ibiri kuba muri iki gihe isi ihanganye na Covid19 biteye impungenge.

Ibi abavuze nyuma y’uko hakomeje kugaragara ubwumvikane bucye mu bayobozi batandukanye ku isi,aho igihugu nka Leta zunze ubumwe za Amerika zikomeje kugirana ibibazo n’Ubushinwa bashinjanya umwe kuba nyirabayazana w’ubwiyongere bwa coronavirus mu isi.

Ni nyuma kandi y’uko mu munsi ishize Amerika yahagaritse inkunga yageneraga ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ariko bikaba byarabanjirijwe n’amagambo y’irondaruhu yabwiwe umuyobozi wawo Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus.

Mu butumwa yatanze,Guterres yavuze  ko iyi virus yabaye icyorezo “yazamuye tsunami y’urwango no kuzira abanyamahanga”.

Nta gihugu yatunze urutoki, gusa yasabye “abantu bose gushyira hamwe” bagahagarika amagambo y’urwango ku isi” muri iki gihe.

Ibikorwa birimo urugomo n’amagambo y’urwango kubera iki cyorezo byibasiye abanyamahanga, abatwara imodoka z’ubwikorezi, abaganga, impunzi n’abandi, byabonetse no mu karere k’ibiyaga bigari.

Bwana Guterres yasabye ibigo bitanga ubumenyi kwibanda ku gutanga ubumenyi ku ikoranabuhanga “muri iki gihe miliyari z’urubyiruko ziri kuri murandasi aho abahezanguni bashaka kurusanga bakaruyobya”.

Yasabye itangazamakuru na ba nyiri imbuga nkoranyambaga gusiba amagambo “y’irondaruhu, ayibasira abagore n’ayandi yose y’urwango”.

Ati: “Ndasaba buri wese, buri hamwe, guhaguruka akamagana urwango agaha icyubahiro buri wese”.

Avuga ko muri iki gihe abantu bari kurwana n’icyorezo bicyenewe cyane ko “abantu barengerwa, barindwa kunenwa bakanarindwa urugomo”.

Related posts

Tanzania:Umuntu wa mbere yakize coronavirus ari nako hatangajwe umurwayi wa 13 waturutse i Burundi

Chief Editor

Madagascar :Perezida Rajoelina yatangaje ko bagiye kugerageza urukingo rwa Covid19

Chief Editor

Ikinyuranyo cy’amajwi ane mu matora cyafashije Trump gutsinda urubanza rwo kumweguza

Chief Editor

Leave a Comment