November 28, 2020
Ubuzima

Rubavu:Umugabo n’umugore barashwe barapfa ubwo bari  bavuye muri RDC

Mu karere ka Rubavu inzego z’umutekano zarashe abantu babiri banyuze mu nzira zitemewe, nyuma y’uko byagaragaye ko bari bikoreye urumogi baruvanye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Amakuru yemeza ko barashwe hafi saa sita z’ijoro bageze mu mudugudu wa Nyakabanda, Akagali ka Rwangara mu Murenge wa Cyanzarwe. Abarashwe ni umugabo n’umugore bari hagati y’imyaka 30-38.

Bivugwa ko bombi “bari bikoreye urumogi ruri hati y’ibilo 70-80,rugabanije mu bifurumba bitandatu.”

Imirambo y’abarashwe yahise ijyanwa mu bitaro bya Gisenyi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ubuyobozi bw’Akarere, Ingabo, RIB na Polisi, bakoresheje inama abaturage baturiye ikibaya, babakangurira, kudakomeza kwishora mu bikorwa nk’ibi byo guhungabanya umutekano.

Bibaye mu gihe imipaka ihuza u Rwandan’ibindi bihugu ifunze mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronaviru.Amabwiriza yashyizweho na Guverinoma avuga ko abemerewe kwinjira mu gihugu ari abanyarwanda batahutse kandi nabo bahita bashyirwa mu kato k’iminsi 14. Urujya n’uruza rusigaye gusa ku modoka zitwara ibicuruzwa.

Related posts

Kicukiro:Umurundi yasanzwe mu nzu amaze iminsi ibiri apfuye

Chief Editor

RDC:Abarwayi babiri ba Ebola bongeye kugaragara nyuma y’amezi abiri

Chief Editor

Covid19:Abarwayi bane ba coronavirus mu Rwanda basezerewe

Chief Editor

Leave a Comment