November 30, 2020
Politiki slider

U Rwanda ntabwo rutakaza ikizere kandi ubushobozi uko bungana kose bukoreshwa neza-Min Shyaka

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Anastase Shyaka avuga ko n’ubwo hari ingo zatakaje imyaka yangijwe n’ibiza byatewe n’imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, abazigize batagomba gutakaza ikizere kuko Leta izabashumbusha kandi abizeza ko nta nzara izabica.

Yabivugiye mu kiganiro yagiriye kuri Radio Rwanda, ejo kuwa Kane tariki 7 Gicurasi,aho yagarutse ku ngamba guverinoma ifite zo gusana ibyangijwe na biriya biza harimo ibiraro, imihanda, imyaka yarengewe n’amazi, inzu z’abaturage zasenyutse n’ibindi.

Minisitiri Prof Shyaka  avuga ko abaturage bagomba kugira ikizere, bagafatanya na Leta mu gusana ibyangijwe n’ibiza ariko byose bigakorwa mu buryo budaha icyuho icyorezo cya covid-19.

Yavuze ko baratakaje ibintu byinshi birimo ibihingwa n’ibindi batagomba guhangayika kuko u Rwanda ruzabashumbusha, bagahinga, iterambere rikongera rikabaho.

Ati: “U Rwanda ntabwo rutakaza ikizere kandi ubushobozi uko bungana kose tugerageza kubukoresha neza kugira ngo dukomeze gutera imbere kandi dufashanye.”

Shyaka avuga ko n’ubwo hari uturere twinshi twahuye n’ibibazo bikomeye, imyaka ikonokara, imihanda ikangirika, hari gahunda y’igihe kirekire yo kubisana.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Anastase Shyaka yavuze ko ikintu cy’ingenzi kigomba kuranga Abanyarwanda muri ibi bihe ari ukugira ikizere no gukorera hamwe hagamijwe kwivana mu bibazo batewe n’ibiza ndetse n’icyorezo cya covid-19.

Yabasabye kudatakaza ikizere, avuga ko ibintu ari ibishakwa, ko icya mbere ari ukurinda ubuzima bw’umuntu ibindi bikaza nyuma.

Minisiteri ishinzwe ubutabazi bw’ibanze ivuga ko kugeza kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Gicurasi,imibare y’abamaze guhitanwa n’ibiza byatewe n’imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane taliki 07 Gicurasi 2020 igeze ku bantu 72.Gusa ngo iyi mibare ishobora gukomeza kwiyongera kuko ubutabazi bugikomeje.

Kuri ubu ababuze ababo bafashijwe kubashyingura kandi abaturage byagaragaye ko batuye ahantu habashyira mu kaga bakaba barimuwe, bagacumbikirwa ku bigo by’amashuri.

Related posts

Ibisobanuro bya REB imbere ya PAC ku mikoreshereze mibi y’imari n’umutungo bya Leta ntibisobanutse na gato

Chief Editor

RBC ivuga ko amafaranga yishyurwa ku bipimisha covid-19 ku bushake ari make cyane ugereranije n’ayagomba kwishyurwa

Chief Editor

Dr.Habumuremyi watawe muri yombi yandikiwe amabaruwa abiri ntiyubahiriza ibiyakubiyemo birimo imyenda isaga miliyali n’igice

Chief Editor

Leave a Comment