December 3, 2020
Politiki slider

Bugesera/Gako:Perezida Kagame yagiranye inama n’abasirikare bakuru ba RDF[Amafoto]

Perezida Kagame yagiranye inama n’abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda (RDF) iyo nama ikaba yabereye mu Kigo cy’amashuri ya Gisirikare giherereye i Gako mu karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba.

Ibi byari byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, ko Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga uyu munsi ku wa Gatandatu tariki 09 Gicurasi yasuye bariya basirikare bakagirana ibiganiro.

Ni inama yabaye abayitabiriye bose bubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus aho bagaragaye bambaye udupfukamunwa ndetse bicaye basize umwanya hagati yabo.

Uru ni urugero rwiza ku bandi banyarwanda mu rwego rwo kwirinda iyi ndwara ihangayikishije isi yose.

Gusa kugeza ubu ibyagarutsweho muri inyo biganiro ntabwo biramenyekana.

IGIRE.RW

Related posts

Kamonyi:Fuso yagonze imodoka ebyiri harimo Coaster,barindwi bahita bapfa[AMAFOTO]

Chief Editor

Ngoma:Umuyaga uvanze n’imvura wasenyeye Abaturage wangiza na Hegitari 3 z’urutoki [Amafoto]

Chief Editor

MINAGRI yeretse abahinzi uburyo bwo gutera imyumbati igatanga umusaruro ushimishije[Amafoto]

Chief Editor

Leave a Comment