November 30, 2020
slider Ubutabera

Ntabwo Abanyarwanda bafitanye ikibazo na polisi bagifitanye na Covid19-Minisitiri Busingye

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya guverinoma Johnston Busingye avuga ko Abanyarwanda bakwiye kumva ko ubuzima ari ikintu gikomeye bakwiye kuburinda icyorezo cya coronavirus badakoreye ijisho mu kubahiriza amabwiriza yo kukirinda.

Yabigarutseho mu kiganiro kuri Radio Rwanda ubwo yasobanuraga uko gukurikiza ingamba zashyizweho na Leta zo kwirinda coronavirus muri ibi bihe abantu badohorerewe gukora imirimo imwe ni mwe nyuma yo kuva muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Tariki 4 Gicurasi 2020 nibwo Leta y’u Rwanda yadohoye ku myanzuro yari yarafashe tariki 21 Mata yo guhagarika ibikorwa byose mu gihugu (Lockdown) mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira rya covid19,ubwo bimwe mu bikorwa n’imirimo byongera gukomeza gukorwa ariko abantu basabwa gukomeza gukurikiza ingamba zo kwirinda nko kwambara agapfukamunwa,gusiga metero hagati y’umuntu n’undi,gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune kenshi gashoboka ndetse n’izindi.

Minisitiri Busingye avuga ko izo ngamba zose Abanyarwanda bagomba kuzikurikiza ntagukorera ku jisho barakwepakwepana n’inzego z’umutekano zibafasha kuzikurikiza.

Ati”Ntabwo Abanyarwanda bafitanye ikibazo na polisi ahubwo Abanyarwanda twese dufitanye ikibazo na coronavirus.Dufitanye ikibazo niyo virusi ntabwo tugifitanye n’inzego z’umutekano.

Kubarero wambara agapfukamunwa kubera ko hari umuntu ushinzwe umutekano uri hafi cyangwa ugahana intera n’undi kubera ko uwo muntu akuri hafi,… cyangwa bisi ikaba ihari ukavuga ngo kubera ko ari imwe,reka tubyigane tuyinjiremo ntawuhari wo kubikora,…Icyo rero twifuza hagati y’Abanyarwanda na Leta yabo,Abanyarwanda nibo bafite inshingano z’iki cyorezo zo kukirinda ubwabo ndetse no kukirinda abandi”.

Yakomeje avuga ko inzego z’umutekano zihari mu rwego rwo gufasha abantu gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda ariko nabo bagomba kuzifasha kuko ibyo basabwa byose biri mu biganza byabo.

Ati “Inzego z’umutekano rero ntabwo zishobora kuba hose, nubwo Kandi zaba hafi icyo zigomba kuba zishinzwe gukora ni ugufasha, ni ukuyobora,ni ukwereka umuntu icyo yibagiwe ariko Ntabwo ari ukujya kubaza umuntu ngo aya masaha urimo kujyahe ko warengeje amasaha, kuki muri benshi,kuki mufite ibirori bitemewe,kuki mutari guhana intera,..ibyo byose ubu ngubu biri mu ntoki z’Abanyarwanda”.

Minisitiri Busingye avuga ko Umunyarwanda akwiye kwiyumvisha ububi bwa coronavirus imaze guhitana imbaga y’abantu ku isi ndetse no guhungabanya imibereho y’abayituye,bityo akirinda ko hari icyatuma abantu basubira muri Guma mu rugo igitaraganya cyangwa gusubira ahantu habi harenze aho bitewe no kudakurikiza amabwiriza yo kukirinda.

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura coronavirus bagera kuri 273, muri bo136 barakize kandi nta muntu numwe uritaba Imana.

Related posts

RIB yataye muri yombi Bizimana ukekwaho ibyaha birimo icyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi aho yacuruzaga abakobwa

Chief Editor

Mahama:U Rwanda rwiteguye gufasha impunzi z’Abarundi zifuza gutaha,amayobera kuri bamwe basinyiwe batabizi

Chief Editor

RBC yasobanuye neza aho abarwayi bashya 59 ba covid-19 bakuye ubwandu bw’iki cyorezo

Chief Editor

Leave a Comment