November 30, 2020
Hanze

Tanzania:Batangiye kuganura umuti wa covid19 bakuye muri Madagascar

Tanzania yaraye yakiriye amapaki y’umuti ukoze mu byatsi wo muri Madagascar Perezida w’icyo gihugu Andry Rajoelina avuga ko uvura coronavirus.

Uwo muti gakondo – uzwi nka Covid-Organics cyangwa CVO mu mpine – ukozwe mu byatsi birimo n’ibyo mu bwoko bw’inyabarasanya n’ibindi byo muri Madagascar.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Tanzania yatangaje ku rubuga rwa Instagram amafoto y’iryo hererekanya ry’uwo muti.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryamaganye ibivugwa na Madagascar ko uwo muti yakoze ushobora kuvura abarwayi ba Covid-19, indwara y’ubuhumekero iterwa n’ubu bwoko bushya bwa coronavirus.

Ku wa kane tariki 7 Gicurasi 2020, umuyobozi wa OMS ishami ry’Afurika yaburiye ibihugu kwirinda gukoresha imiti gakondo mbere yuko ikorerwa igeragezwa ku barwayi rishingiye ku buhanga bwa siyansi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Dr Matshidiso Moeti yagize ati:”Mu mwaka wa 2000, leta zacu ziyemeje, binyuze kuri ba minisitiri bazo b’ubuzima, ko zizafata imiti gakondo n’indi miti ikanyuzwa mu mageragezwa ya siyansi ku barwayi”.

Akomeza agira ati”Rero nifuzaga gusaba no kujya inama ko iki cyemezo cyafashwe na za leta kigomba gukurikizwa”.

Tanzania ni kimwe gusa mu bihugu byinshi byo ku mugabane w’Afurika byamaze gutumiza uwo muti cyangwa biteganya kuwutumiza.

Ibyo birimo nka Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Guinea-Bissau, Equatorial Guinea na Liberia.

Related posts

Tchad:Perezida Déby yahawe ipeti ry’ikirenga rya ‘Mareshal’

Chief Editor

Uganda:Abasirikare babiri batawe muri yombi bazira gufasha abacuruza ibiyobyabwenge kubyambutsa

Chief Editor

Impanuka y’indege yahitanye Kobe Bryant yaguyemo umutoza n’umuryango we

Chief Editor

Leave a Comment