November 30, 2020
slider Ubutabera

Ngoma:Batatu barimo n’umuganga batawe muri yombi bazira gukuramo inda y’umukobwa

Umukobwa witwa Ntibaziyandemye Rebecca n’umuhungu bo mu murenge wa Jarama akagari ka Jarama ndetse n’umuganga bari mu maboko y’urwego rw’ubugenzacyaha RIB bakekwaho gukuramo inda uwo mukobwa.

Bose uko ari batatu bafashwe kuwa Gatandatu tariki 9 Gicurasi 2020.

Abo ni Rebecca Ntibaziyandemye wakuyemo inda,Nzabonimpa Viateur ukekwaho gutera inda uwo mukobwa akanagira uruhare mu kuyikuramo ndetse n’umuganga wo ku kigo nderabuzima cya Jarama mu murenge wa Jarama witwa Delphine Mukandutiye bivugwa ko ariwe wabafashije gukuramo iyo nda.

Amakuru agera kuri IGIRE avuga ko uwo mukobwa yamaze kubona atwite inda igeze mu kwezi n’igice,ubwo hari ibyo umuhungu yari yaramwemereye abonye atabimuhaye ashaka kujya kumurega noneho umuhungu abimenye ahita amwoshya bayikuramo.

Igikorwa cyo kuyikuramo ngo cyabereye mu rugo iwabo w’umukobwa babifashijwemo na muganga Mukandutiye yamuhaga ibinini akanamutera urushinge nk’uko umuyobozi w’umudugudu Ayingeneye Liberata aho abo batuye yabwiye IGIRE.

Ati”Umukobwa afite uko yari yabyemeranyijweho n’umuhungu ngo ntibazabivuge,Ni uko umuhungu hari ibyo yari yamwemereye ariko ntiyabimuha.Ubwo umukobwa abonye umuhungu atabimuhaye,nibwo yafashe inzira yo gushaka kumurega.Umuhungu yumvise ko yamureze nibwo yamutwaye gake amubwira ibyo kuyikuramo.”

Ngo muri uko gushaka uburyo bayikuramo basezeranye ko batazajya kwa muganga ahubwo bazatumaho imiti n’umuganga akajya ayimuhera mu rugo.

Ayingeneye akomeza agira ati”Umukobwa yatubwiye ko uwo muganga yamuhaye ibinini akamutera n’urushinge iyo nda y’ukwezi n’igice ihita ivamo.Ubwo imaze kuvamo umukobwa yongeye kubwira umuhungu ati nubwo yanda wayihakanye yavuyemo.Umuhungu ntabwo yabyemeye.Twebwe nk’inzego z’ibanze umukobwa ntabwo yabitubwiye ahubwo yahise ajya kubibwira polisi”.

Umuvugizi w’ubugenza cyaha (RIB) Marie Michelle Umuhoza yemereye IGIRE aya makuru avuga ko abakekwaho icyaha bafungiye kuri sitasiyo ya RIB Sake mu murenge wa Sake.

Umuntu wese wikuyemo inda ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu(50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000).

Umuntu wese ukuramo umugore inda ariko nyirubwite atabyemeye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka 10 kugeza ku myaka 15 .

Mu gihe babyemeranyijweho, ukuyemo umugore inda ahanishwa igifungo kuva ku myaka 2 kugeza ku myaka 5.

Related posts

Perezida Kagame yasabye ko urukingo rwa Covid-19 niruboneka Afurika izahabwa uruhagije

Chief Editor

Madamu Jeannette Kagame yashimye ibikorwa umuryango AVEGA Agahozo wagezeho mu myaka 25

Chief Editor

Kayonza:Yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa afite amapingu akangisha abaturage ko ari Liyetona muri RDF akabambura amafaranga

Chief Editor

Leave a Comment