slider Ubuzima

Minisante ivuga ko nta bwandu bwa coronavirus bukigaragara mu gihugu rwa gati

Minisiteri y’ubuzima itangaza ko kugeza ubu nta bwandu bwa coronavirus bukigaragara mu banyarwanda mu gihugu rwa gati ahubwo abarwayi bose baboneka ni abashoferi batwara amakamyo manini yambukiranya imipaka y’u Rwanda.

Ibi ni bimwe mu byo minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije Daniel yagarutseho mu kiganiro yagiriye kuri Radio Rwanda tariki 8 Gicurasi 2020 ubwo yagaragazaga ishusho y’uko ubwandu bwa coronavirus buhagaze mu gihugu muri iki gihe.

Minisitiri Ngamije yavuze ko kugeza ubu nta bwanda bwa coronavirus bugaragara mu gihugu hagati nk’uko byari bimeze mu minsi ya mbere ariko agasaba abantu kutirara bagakomeza kwirinda kuko iby’icyorezo bishobora guhinduka umwanya uwo ari wo wose.

Ati”Kugeza ubu nk’uko twari twabitangaje mu cyumweru gishize ntabwo turabona ubwandu bukwirakwira mu gihugu hagati ngo usange hari umuntu wanduye atazi uwamwanduje nawe adashobora kumumenya,aho ibiba byabaye icyorezo cyasakaye ahantu hose umuntu atakimenya uwumwanduje n’uwo yanduje.Ntabwo ari uko bimeze turacyameze neza niko umuntu yavuga.Ariko mukanya gato ibintu bishobora guhinduka, ni nabyo dushaka ko abantu bamenya hatagira uwirara uvuge ngo habayeho gukomora indwara ntihari,…irahari rwose nongere mbisubiremo irahari”.

Avuga ko ibyo byose ntawabigenderaho kuko hari ibindi bihugu byiraye bigakomorera abaturage bagasubira mu mirimo maze imibare y’abarwayi irongera iriyongera bundi bushya.

Yasabye abanyarwanda gushyiramo ingufu mu ngamba zo kwirinda kuko ibyo bibaye, bitaba ari byiza ahubwo bishobora gutuma hafatwa ingamba zikomeye kuruta iza mbere.

Minisitiri Ngamije akomeza avuga ko aho ubwandu bukomeje kwigaragaza cyane ari mu bashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka barimo abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, ibyo byanatumye iri tsinda batangira kuryitaho guhera tariki 20 Mata 2020.

Ati”Muri iki cyumweru cyose mu barwayi bose twagiye tubona ari ejo(ku wa kane) na none(ku wa Gatanu),abarwayi bagaragayeho ubwandu ni abatwara ziriya modoka zarukururana baturuka mu bihugu bitandukanye harimo n’abanyarwanda n’abanyamahanga.Bivuze rero ko ari itsinda turi gukurikirana ku buryo bw’umwihariko kuva twarimenya”.

Avuga ko abo bashoferi iyo bamaze kugera mu gihugu,inzego z’umutekano zibaherekeza kugera aho bapakururira imizigo maze bakabafata ibipimo.Ubwo iyo ari abanyarwanda basanzwe baranduye, bajyanwa aho bavurirwa.Ubwo Abanyamahanga bo ibipimo byabo byagaragaza ko barwaye baramaze gutaha kuko baba bihuta,u Rwanda rukamenyesha ibihugu byabo maze nabo bakitabwaho bari iwabo.

Minisante irakangurira abanyarwanda gukomeza gukurikiza ingamba zo zashyizweho mu rwego rwo gukomeza kwirinda coronavirus zirimo; kwambara agapfukamunwa ,gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune kenshi gashoboka,abantu basabwa kwirinda kwegerana bashyira intera ya metero hagati yabo.

Tariki 10 Gicurasi 2020 habonetse bantu bane (4) bashya barwaye COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo mu Rwanda bose hamwe baba 284.

Abo bane babonetse mu bipimo 1,040 byafashwe kuri uwo munsi, ibipimo byose hamwe bimaze gufatwa bikaba ari 42,425 ari na byo byabonetsemo abarwayi 284.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima riravuga ko nta murwayi wa COVID-19 wakize kuri iki cyumweru, abamaze gukira bose hamwe bakaba ari 140.

Abakirwaye COVID-19 mu Rwanda ni 144, kugeza kuri iki cyumweru icyo cyorezo kikaba nta muntu kirahitana mu Rwanda.

Related posts

RBC yishimiye impano y’icyayi yahawe na NAEB igenewe abakozi bari guhangana na coronavirus

Chief Editor

Kuba umubare w’abagenzi kuri moto utazahinduka bizatuma igiciro cy’urugendo kiguma uko cyahoze mbere

Chief Editor

Rwamagana:Inka imwe yahawe muri Girinka yamuhaye inka zirindwi abikesha guha agaciro umushumba

Chief Editor

8 comments

rwasubutare May 11, 2020 at 2:51 pm

Very good Minisante yacu……….nubwo byadutonze ariko twageze kuntego nubwo turayihashya burundu.
Mukmeze kutugira inama no kutuyobora muli iri shyano kuko gukingira ni byiza kuruta kuvura.

Reply
Mukesha Gloria May 11, 2020 at 5:00 pm

Murakoze Minisante ni inkuru nziza idusubizamo intege.
Gusa umuntu aribaza abo bashoferi b’abanyamahanga bahita basubirayo niba baherekezwa kuheza bambutse umupaka, kuko atari ibyo ntawamenya niba badahaharara bakagira abo babonana mbere y’uko bambuka

Reply
HakorimanaFélicien May 11, 2020 at 5:17 pm

Imana ikunda u Rwanda n’abarutuye ikomeje kuturwanirira Ndayishimye pe✋🖐️🙏🙏

Reply
Alfred May 11, 2020 at 7:09 pm

Minisante ok ok vraiment Imana ibahe umugisha murarenze!!!!!!

Reply
Ngendahayo Alexis May 11, 2020 at 7:47 pm

Nugukomeza ubwirinzi

Reply
Samy May 12, 2020 at 3:59 am

Dukuriye ingofero Minicente yacu ndetse ninzego zumutekano kukazi bari gukora!!!. Natwe dukomeze gushyira mubikorwa inama tugirwa kugirango icyorezo kiranduke burundu.

Reply
Past Muhoza Desire May 12, 2020 at 9:21 am

Minisante yacu turayishimira kumirimo irimo ikora turabasengera tubifurije umugisha w’Imana mwese hamwe n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu mubyemezo mwafashe kugirango turwanye iki cyorezo kandi tuzagitsinda Hamwe n’Imana turabishoboye . Amen

Reply
MBIMBURABIGWI Aaron May 14, 2020 at 4:54 am

Minisante nikomerezaho,natwe abaturarwanda dukomeze gushyira mubikorwa ingamba duhabwa n’Ubuyobozi bwacu.

Reply

Leave a Comment