November 27, 2020
slider Ubuzima

Abayobozi b’amahoteli n’amaresitora basabwe kujya bandika imyirondoro yose y’abakiriya bahageze

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwasabye abayobozi b’amahoteri, amaresitora n’ahandi hafatirwa amafunguro n’ibyo kunywa,  kujya bandika imyirondoro y’abo bakiriye mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya coronavirus itera Covid19.

Umwirondoro uzajya wandikwa ni amazina yombi, nomero ya terefone, isaha n’umunota umukiriya yahagereye ndetse n’Akarere atuyemo.

Abo bayobozi basabwe kujya babika ayo makuru mu buryo bw’ibanga, ku buryo aho bizaba ngombwa azifashishwa mu gushaka amakuru ajyanye na COVID-19.

Tariki ya 4 Gicurasi 2020 ni bwo guverinoma yadohoye ku mabwiriza akomeye yo kwirinda ikwirakwizwa rya coronavirus ubwo imirimo imwe n’imwe y’ubuzima busanzwe  irasubukurwa, hoteri n’amaresitora byemererwa gukomeza gukora ariko bigafunga saa moya z’ijoro hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid19, nk’uko byemejwe n’inama y’Abaminisitiri yo ku ya 30 Mata 2020.

Uyu mwanzuro ufashwe mu gihe mu mahoteri n’amaresitora hakomeje gutangirwa serivisi hubahirizwa  gusiga intera ya metero hagati y’abakiriya, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi gashoboka hifashishijwe amazi meza n’isabune cyangwa alukoro yabugenewe.

Minisiteri y’Ubuzima iributsa Abanyarwanda ko kugeza ubu icyorezo cya coronavirus kitaranyanyagira mu Gihugu, ariko ntawukwiriye kwirara ahubwo bikwiye gutuma barushaho kwirinda ko icyo cyorezo cyabona icyuho bigatuma Leta ibura ubushobozi bwo kugikurikirana ndetse no gufata imyanzuro irenze iyari yarafashwe mbere.

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura coronavirus bagera kuri 285 barimo 150 bamaze gukira basezerewe mu bitaro.

Related posts

Menya byinshi ku cyumba cy’umukobwa n’umumaro wacyo mu kurwanya inda zitateganijwe

Chief Editor

Dore inzira zishobora kugufasha kubyara umuhungu cyangwa umukobwa uko ubyifuza

Chief Editor

Kayonza:Abatujwe mu nzu izwi nka 2 in 1 bavuga ko basezeye kongera kwicwa n’imbeho yari yarabazonze

Chief Editor

Leave a Comment