December 4, 2020
Ubuzima

Ngoma:Umugore yasanzwe mu gisambu yishwe yaciwe umutwe abicanyi bawujyanye

Umugore witwa Muhawenimana Janvier w’imyaka 29 y’amavuko wo mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma yasanzwe mu gisambu yishwe yaciwe umutwe abicanyi barawujyana basigaza igihimba.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2020 nibwo bamusanze muri icyo gisambu.

Amakuru agera kuri IGIRE ngo ni uko yabonywe bwa mbere n’umuntu wari ugiye kureba igitoki cye bari bibye maze arebye hirya mu gisambu abona umuntu uryamye yishwe ahita atabaza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rurenge Mapendo Gilbert yahamije iby’aya makuru,avuga ko uyu mugore yishwe aciwe umutwe.

Ati”Twamusanze mu gisambu kidahinze ari aho yishwe ariko umutwe we ntabwo twabashije kuwubona”.

Yavuze ko amakuru bahawe n’abaturanyi ba nyakwigendera,ngo ni uko nta muntu bari bafitanye amakimbirane.

Ati”Mu baturage twaganiriye n’abandi bari baturanye nawe batugaragarizaga ko nta bantu bari bafitanye amakimbirane”.

Yavuze ko hari abantu bane bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.Harimo abagabo batatu;umwe wabyaranye na nyakwigendera, umugore w’uwo mugabo wari mukeba we ndetse n’abagabo babiri baheruka kuvugana nawe mbere y’uko yicwa.

Yasabye abaturage ko igihe hari ikibazo cy’amakimbirane cyabaye,bajya batanga amakuru Inzego z’ubuyobozi zikabafasha ndetse anabasaba gufasha inzego z’iperereza kugira ngo abakoze ayo mahano babashe gufatwa.

Nyakwigendera Muhawenimana yitabye Imana asize abana babiri.

Related posts

Minisitiri Dr Ngamije yasobanuye byinshi wibaza ku buzima bw’abantu bari mu kato basuzumwa Covid 19

Chief Editor

Kigali:Abakobwa n’umuhungu baregwa kwangiza imyanya ndangagikitsina ya Sandrine basobanuye neza uko babigenje

Chief Editor

Polisi y’u Rwanda yatangije ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kurwanya covid-19[Amafoto]

Chief Editor

Leave a Comment