November 28, 2020
Ubutabera

Ngoma:Yaguwe gitumo arimo guha ruswa umuyobozi wa DASSO

Uwitwa Noheri Boniface w’imyaka 28 y’amavuko yaguwe gitumo arimo guha ruswa ingana n’ibihumbi 13 by’amafaranga y’u Rwanda, umuhuzabikorwa wa DASSO mu murenge wa Mutenderi, Izerimana Jean de la Croix.

Igikorwa cyo gufata Noheri cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gicurasi biturutse ku makuru yatanzwe na DASSO Izerimana,kibera mu mudugudu wa Cyanyunga,akagari ka Mutenderi umurenge wa Mutenderi ariko we akaba yari aturutse mu kagari ka Nyagasozi kari muri uwo murenge.

Amakuru agera kuri IGIRE avuga ko uyu Noheri yari atanze ayo mafaranga kugira ngo adakomeza gukurikiranwa kuko tariki 22 Werurwe 2020 yari yafatanwe inzoga zitujuje ubuziranenge zarimo Pakimaya zitwa Inkanika,nyuma yo kuzimena muruhame we yahise atoroka.

Ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gicurasi ahamagara umuhuzabikorwa wa DASSO mu murenge wa Mutenderi witwa Izerimana Jean de la Croix amubwira ko agiye kuza bagashaka uko bakemura ikibazo, areke gukomeza kwihishahisha.

Noheri akihagera yabwiye DASSO Izerimana ngo amugurire ka fanta k’ibihumbi 20 ariko mu ntoki yari afite ibihumbi 13 yari agizwe n’inote enye z’amafatanga 2000frw n’izindi note eshanu z’igihumbi(1000frw) andi ayafite kuri telefone.

Ubwo DASSO Izerimana yahise ahamagara polisi iraza imusanga arimo kubara ayo mafaranga ngo ayamuhe,bahita bamufata

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB,Marie Michelle Umuhoza yemereye IGIRE ko Boniface yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gutanga ruswa.

Yavuze ko uwukekwa yahise ajya gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB Kibungo mu gihe iperereza rigikomeje.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose,Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Related posts

Minisitiri Amb.Gatete ari gukorwaho iperereza nk’umwe mu bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta

Chief Editor

Huye:Ku mayeri akomeye yo kwihindura abaguzi b’urumogi abapolisi bafatanye abagabo bane ibiro 10 byarwo

Chief Editor

RIB yataye muri yombi Tuyisenge wagurishaga abamotari umuti usukura intoki utujuje ubuziranenge

Chief Editor

Leave a Comment