November 24, 2020
Ubuzima

Rwamagana:Pasiteri yishwe ateraguwe ibyuma anakubiswe inyundo mu mutwe

Pasiteri witwa Bapfakurera Theonetse wo mu itorere Hope of Jesus mu murenge wa Muyumbo mu karere ka Rwamagana yishwe n’abagizi ba nabi bamuteragura ibyuma banamukubita inyundo mu mutwe aho baje bigize abashinzwe umutekano bitwaje n’intwaro.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 11 Gicurasi 2020.Amakuru avuga ko abo bagizi ba nabi baje bagasanga Pasiteri Bapfakurera ari kumwe n’abandi bantu maze barabanza babaka ibikoresho byose by’itumanaho kugira ngo ibyo bari bagiye gukora bitamenyekana.

Ngo basanze ari kunywa fanta ari kumwe n’inshuti ye maze abo bari kumwe bandi bahita babirukana abandi babakingirana mu nzu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu,Bahati Bony, yemereye Radio Izuba aya makuru avuga ko abo bagizi ba nabi babarirwaga hagati y’icyenda n’icyenda ndetse abenshi muri bo bafite imbunda z’ibipupe.

Ati”Barashe hejuru bagira ngo bakange abo bari kumwe ariko we bamwicishije ibyuma banamukubita inyundo mu mutwe.Abo Bantu babarirwaga hagati y’icyenda n’icumi abenshi bari bafite intwaro ariko z’ibipupe zimwe bagura muri butike”.

Yakomeje agira ati”Ntabwo bamusanze iwe (mu rugo rwe) ahubwo bamusanze ku nshuti ye niho bamwiciye.Byasaga nk’aho ariwe bashakaga kuko abo bari kumwe bahise babakingirana mu nzu”.

Pasiteri Bapfakurera Theoneste akaba yayoboraga Itorero Hope of Jesus, akaba apfuye asize umugore n’abana bane.

Related posts

Nyamasheke:Umwana w’imyaka umunani yafashe ku rugi rurimo umuriro w’amashanyarazi aheraho ahita yitaba Imana

Chief Editor

Menya impamvu ebyiri zituma abantu bakaraba intoki nk’intwaro ikomeye yo kwirinda Coronavirus

Chief Editor

Umubare w’abarwayi ba coronavirus mu Rwanda wiyongereyeho abandi 10

Chief Editor

Leave a Comment